Michael Weiss wigeze gutoza Amavubi ari muri babiri bazavamo umuyobozi wa Tekinike w’u Rwanda
Umudage Hans Michael Weiss wigese gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 (u-20) mu bihe bishize, ari mu bantu babiri batoranyijwe bazavamo umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryamaze gutangaza abakandida babiri bazavamo umwe uzaba umuyobozi wa Tekinike (Directeur Technique National/DTN), mu bantu 27 bari banditse babisaba.

Babiri bujuje ibisabwa ni Umudage Hans Michael Weiß wigeze no gukora aka kazi mu Rwanda, aho yabifatanyaga no gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, kuva 2007 kugera 2010.
Undi wemerewe gukomeza guhatanira uyu mwanya ni Umunya-Espagne Luis Fuertes Sastre wigeze gukora aka kazi muri Mauritania.
Abandi baro basabye ariko ntibemererwe barimo Ivan Minnaert wigeze gutoza Rayon Sports, Seninga Innocent utoza Musanze Fc ndetse na Hitimana Thierry.
Urutonde rw’abari basabye barimo babiri bemerewe

National Football League
Ohereza igitekerezo
|