Meddy Kagere arifuzwa n’amakipe menshi muri aka karere

Nyuma yo kwigaragaza cyane mu mikino ya CECAFA yabereye muri Tanzania akanafasha cyane u Rwanda kugera ku mukino wa nyuma, Meddy Kagere arimo gushakishwa cyane n’amakipe akomeye muri aka karere.

Kagere wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri CECAFA, arashakishwa cyane na Simba, Yanga na Azam zo muri Tanzania kuko aya makipe yatangiye kumurambagiza CECAFA itaranarangira.

Ngo si aya makipe yo muri Tanzania yonyine ashaka uyu Rutahizamu wa Police FC, kuko nk’uko na nyiri ubwite abyitangariza ngo Gor Mahia yo muri Kenya n’indi kipe yo muri Mozambique ziramushaka cyane.

Kagere uvuga ko icyo ashyize imbere ari akazi n’amafaranga, ubwo yari avuye mu mikino ya CECAFA yabwiye itangazamakuru ko akiri umukinnyi wa Police FC kandi ko nta kibazo afite kuko agifitanye amasezerano n’iyi kipe n’ubwo asigaje amezi makeya.

Kagere ukomoka mu gihugu cya Uganda, yavuze ko amakipe yose amushaka ayabwira ko agomba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bwa Police FC, ngo nibaramuka bumvikanye kandi bakamuha amafaranga menshi, ngo azagenda nta kibazo.

Si Kagere Meddy gusa wifuzwa n’amakipe atandukanye muri aka karere, kuko na Olivier Kerekezi, Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude nabo bagaragarijwe urukundo n’amakipe atandukanye nyuma ya CECAFA ariko bose bavuga ko bakiri abakinnyi ba APR bakaba bataratekereza kuyivamo.

Umutoza w’u Rwanda Milutin Micho, bitewe n’uko na we yitwaye neza muri CECAFA amakipe yo muri Tanzania cyane cyane Yanga, yashatse kuganira na we ngo ajye kuyatoza ariko abatera utwatsi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka