Meddie Kagere yasubiye muri Police FC

Rutahizamu Meddie Kagere wari umaze iminsi akina muri Tuniziya, yagarutse mu Rwanda ahita afata icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC, mu gihe Rayon Sport ari yo yari imaze iminsi mu biganiro nawe ndetse igatangaza ko bamaze kumvikana.

Kagere werekeje mu ikipe ya Etoile Sportive de Zarzis yo muri Tuniziya mu mwaka ushize, ntabwo yigeze ahagirira ibihe byiza, ndetse ntabwo yanabonaga umwanya uhagije wo gukina, ari nayo mpamvu yahisemo kugaruka mu Rwanda agahita asubira muri Police FC yari yaravuyemo.

Kujya muri Police FC byaratunguranye, kuko uyu musore ukinira Amavubi yari amazi iminsi mu biganiro na Rayon Sport ndetse ubuyobozi bw’iyo kipe bugatangaza ko yemeye kuzabakinira mu gihe kingana n’amaze atandatu.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Police FC, Alphonse Katarebe, yatubwiye ko bakurikiranaga Kagere kuva yava mu ikipe yabo kugeza agarutse mu Rwanda, ku buryo ngo n’ubwo amakipe menshi yamushakaga ariko bari bazi neza ko azasubira muri Police FC.

Katarebe ati “ Twebwe ntabwo twahwemaga kumukirikirana, tukamenya ibibazo yagize ndetse tukanamugira inama. Na mbere y’uko afata icyemezo cyo gusesa amasezerano n’iyo kipe twaravuganaga, agaruka mu Rwanda tubizi ndetse tujya no kumwakira ku kibuga cy’indege. Nta kuntu rero atari kugaruka muri Police FC”.

Katarebe avuga ko Kagere yasinye amasezerano yo gukinira iyo kipe kugeza shampiyona y’uyu mwaka ndetse n’igikombe cy’amahoro birangiye, hanyuma bakazavugana uko yakongerwa bamaze kubona uko azaba ahagaze ndetse n’ibyo umukinnyi ku giti cye azaba yifuza.

Kagere wamaze no gutangira imyitozo muri Police FC, agarutse muri iyo kipe mu gihe cyo kugura no kugurusha abakinnyi, ariko umuyobozi wa Police FC yadutangarije ko nyuma ya Kagere ari nta wundi mukinnyi bazagura, ngo bazakomeza gukoresha abo bafite.

Nyuma y’umunsi wa 13 wa shampiyona, Police FC iri ku mwanyawa mbere n’amanota 28 ikaba ikurikirwa na Kiyovu Sport ifite amanota 26 naho Rayon sport ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 25.

Igice cya kabiri cya shampiyona (phase retour) kizatangira ku wa gatandatu tariki 26/01/2013, Police ikazakina na La Jeunesse ku Mumena.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka