Uyu musore wahoze muri Rayon Sports byari biteganyijwe ko ari bufate indege akajya muri Kenya kuwa mbere tariki 26 ariko akaba yatangarije itangazamakuru ko ntahantu yigeze ajya akiri mu Rwanda.
Aganira na Times Sport Meddie Kagere yagize ati: "Umpagarariye ari kuvugana n’amakipe atandukanye. Kugeza ubu ndacyari mu Rwanda ntegereje ibizava mu biganiro.“
"Hari amakuru numvise ko naba nerekeje muri Kenya, ntabwo ari yo, ndacyari mu Rwanda ntegereje ahantu ha nyaho ho gukomereza ruhago".

Meddie Kagere yasezerewe n’ikipe ya KF Tirana mu mu mpera z’umwaka wa 2014 aho yari ayimazemo amezi atandatu gusa. ikipe ya KF Tirana ntabwo yanyuzwe n’umusaruro w’uyu rutahizamu wari umaze gutsinda igitego kimwe cyonyine kuva yagera muri iki gihugu, igitego na cyo yatsinze mu mukino wanyuma w’umwaka wa 2014, ikipe ye yanyagiye Teutes 4-2.
Meddie Kagere mbere yo kwerekeza muri iyi kipe ya KF Tirana, yari yaraciye mu makipe nka Mukura Vs na Police FC, mbere yo kwerekeza muri Union Sportif de Zarzis yo muri Tuniziya, yavuyemo aza muri Rayon Sports.

Meddie Kagere aramutse agiye muri Gor Mahia yasangamo undi mukinnyi w’umunyarwanda Abuba Sibomana ndetse na mugenzi we bakinanaga Nizigiyimana Karim Makenzi.
Ikipe ya Gor Mahia niyo izahagararira Kenya mu mikino ya Champions League ndetse ikaba ishaka kuba yakwisubiza igikombe cya shampiyona nubwo nayo yatakaje abakinnyi batandukanye nka Dan Sserenkuma, David Owino na Geoffrey Kizito.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niyigarukiremuri Police niba yarakemuye ikibazo cy’ubunyarwanda.