Mashami Vincent azakomeza gutoza APR FC nk’umutoza mukuru kugeza shampiyona irangiye

Nyuma y’aho Umudage Andreas Spier watozaga APR FC asezereye ku mirimo ye, ubuyobozi bw’iyo kipe bwafashe icyemezo cyo kurekera Mashami Vincent wari umutoza wungirije, agakomeza gutoza iyo kipe kugeza shampiyona y’uyu mwaka irangiye.

Andreas Spier yasezeye ku mirimo ye nyuma y’aho iyo kipe yari yamuhagaritse kudatoza imikino itanu, ubwo yari yagaragaje imyitwarire mibi mu mukino APR FC yakinnye na AS Kigali mu byumweru bibiri bishize.

Andreas Spier, utarishimiye guhagarikwa imikino itanu, yafashe icyemezo cyo gusezera ku mirimo ye icyo gihano kitararangira, ndetse yandikira ubuyobozi bw’iyo kipe asezera ku mirimo ye.

Nyuma yo kubona iyo baruwa, abayobozi ba APR FC bakoze inama, bemera gusezera kwe, ndetse bafata icyemezo cy’uko Mashami Vincent wari umwungirije akomeza gutoza iyo kipe kugeza shampiyona y’uyu mwaka irangiye.

Andreas yari amaze umwaka atoza ikipe ya APR FC akaba yarayijemo asimbuye Eric Nshimiyimana wagiye mu Mavubi.
Andreas yari amaze umwaka atoza ikipe ya APR FC akaba yarayijemo asimbuye Eric Nshimiyimana wagiye mu Mavubi.

Umuvugizi wa APR FC, Gatete George, yadutangarije ko ari nta wundi mutoza bazashaka kuko nyuma y’inama ubuyobozi bw’iyo kipe bwakoze bwasanze Mashami Vincent ashoboye ako kazi.

Ati “Kuba umutoza Andreas yagiye, ntacyo bihungabanya ku ikipe yacu. Yari umutoza udufasha nibyo, ariko abo bakoranaga barashoboye kandi n’igihe twari twamuhagaritse abasigaye bakoraga akazi neza.

Ubu Mashami agiye gutoza APR FC afatanye n’abandi bari bafatanyije akazi ko gutoza kandi twizeye ko azabishobora kuko yaranabigaragaje ubwo yatsindaga Police FC mu mpera z’icyumweru gishize”.

Mashami Vincent ubu niwe mutoza mukuru wa APR FC kugeza shampiyona irangiye.
Mashami Vincent ubu niwe mutoza mukuru wa APR FC kugeza shampiyona irangiye.

Mashami wagiye muri APR FC avuye mu Isonga FC amaze amezi ane ari umutoza wungirije muri APR FC, akaba nyuma yo kugirwa umutoza mukuru by’agateganyo azungirizwa na Bizimana Didier ndetse na Mugisha Ibrahim usanzwe atoza abanyezamu.

Andreas Spier yaje mu Rwanda muri 2007 guhugura abatoza ba ruhago, nyuma agirwa umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, mbere y’uko ajya gutoza ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akaba yaragiye mu ikipe nkuru yayo muri Werurwe 2013.

Andreas avuye muri APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 40, ikaba irusha amanota atatu Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo naho yatinzegusezera imyitwarireye ntawayishobora naduere ekipe amahoro!

NSHIMYUMUREMYI EZECHIAS yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka