Manchester City yiyongereye amahirwe menshi yo kwegukana igikombe

Manchester City ifite amahirwe menshi cyane yo gutwara igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, nyuma yo gutsinda mukeba wayo Manhester United igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 36 wabereye Etihad Stadium tariki 30/4/2012.

Manchester City yakinnye neza kurusha mukeba wayo United ndetse ikababarusha kwiharira umupira, ku munota wa 45 kapiteni wa Manchester city Vincent Kompany yatsinze igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.

Abakinnyi ba Manchester city babanje gupfusha ubusa amahirwe menshi aho abakinnyi nka Sergio Aguero, Samir Nasri na David Silva bahushije amahirwe menshi.

Amakipe yaruhutse intsinzi ari iya Manchester City. Mu gice cya kabiri, nubwo amakipe yombi yasimbuje abakinnyi, nta cyahindutse ku mukino.

Manchester United yashyizemo Danny Welbeck, Ashley Young na Antonio Valencia baje basimbura Ji Sung Park, Paul Scholes na Nani, mu gihe Manchester City yashyizemo Nigel De Jong, Micah Richards na James Milner baje basimbura Carlos Tevez, David Sulva na Samiri Nasri.

Ku munota wa 45 kapiteni wa Manchester city Vincent Kompany yatsinze igitego n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.
Ku munota wa 45 kapiteni wa Manchester city Vincent Kompany yatsinze igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.

Manchester City yagaragazaga ubwitange cyane kurusha Manchester United, yakomeje kwiharira umukino ari nako ihusha ibitego byinshi.

Bitandukanye n’uko ikipe ya Manchester United isanzwe yitwara, kuri uyu wa mbere yagaragaje intege nkeya cyane cyane ku busatirizi bwayo ku buryo umunyezamu wa Manchester City Joe Hart yarangije umukino ari nta mupira ukomeye atewe na Machester United.

Ku munota wa 76, umutoza wa Machester United, Sir Alex Frguson, yatonganye cyane na mugenzi we wa Manchester City Roberto Machini, ubwo Nigel De Jong yari ateze rutahizamu wa Machester United Danny Welbeck.

Uko guterana amagambo bigaragara ko bashoboraga no kurwana, byatumye umusifuzi wa kane abitambikamo hagati mu rwego rwo guhosha iyo mvururu yari itejwe n’abo batoza bashaka igikombe cy’uyu mwaka.

Uyu mukino witabiriwe cyane, wanarebwe na Diego Maradona wanagaragaje ko yafanaga Manchster City, dore ko ari na sebukwe wa Sergio Kun Aguero wigaragaje cyane muri uwo mukino.

Ikipe ya Manchester City irashaka igikombe cyayo cya gatatu cya shampiyona mu mateka yayo, mu gihe mukeba wayo Manchester United ishaka kwegukana igikombe cya 20, ikaba ari nayo ifite ibikombe byinshi muri icyo gihugu, igakurikirwa na Liverpool ifite ibikombe 18.

Mu gihe aya amakipe yombi asigaje imikino ibiri gusa ngo shampiyona irangire, biragaragara ko Manchester City itarangaye yazatwara iki gikombe kuko n’ubwo amakipe yombi ubu anganya amanota 83, Manchester City ni yo iza ku mwanya w mbere kuko izigamye ibitego 61 mu gihe Manchester United izigamye ibitego 53.

Umutoza wa Machester United, Sir Alex Frguson, yatonganye cyane na mugenzi we wa Manchester City Roberto Machini
Umutoza wa Machester United, Sir Alex Frguson, yatonganye cyane na mugenzi we wa Manchester City Roberto Machini

N’ubwo kandi Manchester City ifite amahirwe menshi cyane yo kwegukana igikombe cya shampiyona, isigaranye imikino ibiri isabwa kwitondera.

Tariki ya 6/5/2012 Manchester City izajya gusura Newcastle ihagaze neza muri iyi minsi ikaba iri ku mwanya wa kane, kandi idashaka kuwutakaza. Manchester City izasoza shampiyona tariki ya 13/5/2012 ubwo izaba ikinira mu rugo Etihad Staduim na Queen’s Park Rangers (QPR) irimo guharanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi ikaba izwiho gutungura amakipe akomeye ikayatsinda.

Mu mikino ibiri Manchester United isigaranye izakina na Swansea Old Trafford tariki 6/5/2012 hanyuma ikazasoreza kuri Sunderland tariki 13/5/2012 mu mukino uzabara kuri Stadium of Light.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Man City: Hart, Zabaleta, Lescott, Kompany, Clichy, Barry, Toure Yaya, Silva (Richards 83), Tevez (de Jong 68), Nasri (Milner 90), Aguero.

Man United: De Gea, Jones, Ferdinand, Smalling, Evra, Nani (Young 83), Carrick, Scholes (Valencia 78), Park (Welbeck 58), Giggs, Rooney.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka