Makenzi na bagenzi be bishimiye kwimukira i Nyanza

Kapiteni wa Rayon Sport, Karim Nizigiyimana (Makenzi) yishimiye ko ikipe ye yimukiye i Nyanza ndetse ngo na bagenzi be bavuga ko aho bazatura n’imibereho yabo ngo ari nta mpungenge bibateye.

Ku wa kabiri tariki 18/09/2012 nibwo ikipe ya Rayon yimukiye ku mugaragaro i Nyanza aho yavukiye, ikaba igiye kuhaba, ikahakorera imyitozo ndetse ikajya inahakirira amakipe yayisuye.

Abakinnyi bazajya babana mu nzu imwe bashakiwe, barire hamwe ndetse banahabwe ubuvuzi buhoraho ku buntu dore ko bazaba babana n’umuganga.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza butangarije ko abakinnyi ba Rayon Sport bazajya baba mu nzu umwe, aho abakinnyi bane nzajya babana mu cyumba, bamwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Rayon Sport bavugaga ko abakinnyi bayo bashobora kuzanga kuba muri iyo nzu.

Ariko mu kiganiro twagiranye na Karim Nizigiyimana yatubwiye ko iyo nzu we ku giti cye yayishimiye kandi ngo na bagenzi be yaganiriye nabo bamubwiye ko ari nta kibazo bafite ndetse ngo n’imibereho yabo izarushaho kuba myiza.

Nizigiyimana wafashe icyemezo cyo kuba muri iyo nzu yagize ati “Kuri njywe na bagenzi bajye nta kibazo dufite, inzu narayisuye mbona nta kibazo iteye, kandi na bagenzi banjye bose twaraganiriye bambwira ko inzu bazayibamo nta kibazo. None se ko bazajya babishyurira inzu, bakabagaburira, bakanabavura ntabwo abakinnyi babyanga”.

karim Nizigiyimana (Makenzi).
karim Nizigiyimana (Makenzi).

Makenzi avuga ko kwimukira i Nyanza bizahindura ubuzima bwabo kuko bizeye kuzajya babona umushahara ku buryo buhoraho, bitandukanye n’i Kigali aho wasangaga bahembwa rimwe na rimwe ugasanga binabaca intege mu mikinire yabo.

Ubwo twasuraga aho aba bakinnyi bazatura, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yatubwiye ko umukinnyi wubatse uzashaka kwikodeshereza hanze y’iyo nzu bateganyirijwe ngo bazamuha uburenganzira.

Inzu (igipangu) abakinnyi ba Rayon Sport bazajya babamo, igizwe n’ibyumba birindwi binini, aho kimwe kizajya kiraramo abakinnyi bane, hari kandi aho bazajya bafatira amafungro, icyumba cyo kureberamo televiziyo (umupira, filime n’ibindi).

Hari kandi icyumba kirimo ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi cyagenewe uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (team manager), ndetse n’icyumba cyo kubikamo ibikoresho bigizwe n’imyenda, imipira yo gukina n’ibindi bikenerwa n’abakinnyi.

Muri icyo gipangu kandi harimo icyumba cyo kwivurizamo, aho bazajya batekera ndetse n’icyumba cy’umuntu uzajya abacungira umutekano.

Umuryango wa Rayon Sport wasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’akarere ka Nyanza ko kazita kuri iyo kipe kayishakira umushahara wa buri kwezi, kugaburira abakinnyi ndetse no kubacumbikira, kakazajya gatanga miliyoni 40 muri mwaka zizajya zikoreshwa mu bikorwa bya buri munsi by’iyo kipe yambara ubururu n’umweru.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

A shamed on you Nyanza District, aho gufasha abatishoboye batuye mu karere kanyu ngo muzajya mutanga 40 Million buri mwaka byo gufasha ikipe itagira umusaruro? nzaba ndeba mu mihigo umwaka utaha!!!!

Magorwa yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

nimutugezeho nurutonde rwabakinnyi APR yasezereye!

kabutura yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka