Makenzi na Fuade ntibari mu ikipe y’u Burundi iri bwerekeze muri Tanzania
Abakinnyi babiri ba Rayon Sports Nizigiyimana Karim Makenzi na Fuade Ndayisenga ntabwo batoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bwerekeze muri Tanzania kuri uyu wa mbere mu mukino wa gicuti na Taifa Stars.
U Burundi na Tanzania bazahurira i Dar es Salaam kuri uyu wa kabiri tariki 9/12/2014, ku munsi igihugu cya Tanzania kizihizaho ubwigenge.
Uyu mukino byari byavuzwe bwa mbere ko Amavubi ari yo azawukina, gusa biza kurangira igikombe cy’umuvunyi gitumye abakinnyi batabonekera igihe arinako kuwusimbuza u Burundi.

Mu bakinnyi umutoza Rainer Willfeld yashyize hanze, ntabwo hagaragaramo abasore babiri bakinira ikipe ya Rayon, Fuade wagize akabazo k’imvune mu minsi yashize ariko wari waratangiye imyitozo, ndetse na Makenzi uhagaze neza muri iyi minsi.
Iyi lisiti Abarundi bajyanye muri Tanzania, yiganjemo abasore bakinira iwabo ndetse na bake bo mu karere cyane cyane ko abakina nk’ababigize umwuga bitari bushoboke ko baboneka ku matariki atari aya FIFA.

Dore abakinnyi Intamba ku Rugamba ziri buhagurukane i Bujumbura na Rwanda Air:
Abanyezamu:
1. Mbonihankuye Innocent Madede / Ll S4a
2. Amissi Kandolo / Athletico Olympic
Abakinnyi b’inyuma
3. Nshimirimana David Shukuru / Vital’o Fc
4. Issa Vidic / Ll S4a
5. Nduwayezu Nice Francky / Messager Bujumbura
6. Omar / Muzinga
7. Rashid Leon / Ll S4a
8. Niyonkuru Nassor / Athletico Olympic
9. Kiza Fataki / Ll S4a

Abakinnyi Bo Hagati:
10. Nduwarugira Christophe Lucio / Chibuto - Mozambique
11. Nahimana Shassir / Vital’o Fc
12. Nininahazwe Fabrice Messi / Ll S4a
13. Mubango Tresor / Athletico Olympic
14. Mvuyekure Emmanuel Manou / Ll S4a
15. Akimana Tresor / Athletico Olympic
16. Nshimirimana Abassi / Bujumbura City

Ba Rutahizamu
17. Mavugo Laudit / Vital’o Fc
18. Abdul-Razzak Fiston / Sofapaka – Kenya
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|