Makelele arasabirwa amezi atanu y’insubikagifungo no gutanga impozamarira y’amayero 90000

Ubushinjacyaha bw’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwasabiye Claude Makelele igihano nsubikagifungo cy’amezi atanu n’impozamarira y’ibihumbi 90 y’amayero nyuma yo gushinjwa gukubita uwahoze ari inshuti ye witwa Thandi Ojeer ingumi mu majigo.

Mu rubanza rwabaye tariki 14/06/2012, Uwunganira Claude Makelele witwa Arnaud Pericard yasobanuye ko ibyo Makelele yakoze bwari ukwitabara. Urwo rubanza ntirwitabiriwe n’uregwa (Makelele) ubu wungirije umutoza wa PSG kubera impamvu z’akazi.

Umushinjacyaha avuga ko impamvu zo kwitabara zitangwa na Makelele nta shingiro zifite kuko yabitewe n’uko yari yatandukanye na Noemie Lenoir wari inshuti ye babyaranye umwana umwe wari wagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa.

Claude Makelele yakubise Thandi w’imyaka 37 ubwo yajyaga iwe kumwaka imyenda n’amaherena bifite agaciro k’amayero 30.000 nyuma y’amezi atatu ashwanye n’inshuti ye ya mbere.

Asobanura ibyamubayeho imbere y’urukiko, Thandi yagize ati: “Claude yafunguye urugi maze mubwira ko nshaka gufata imyenda yanjye ahita ansunika ndamufata ndamukomeza kugira ngo ntagwa hasi, ankubita mu maso maze ndarira.”

Uwunganira Claude Makelele asobanura ko uwo mugore yinjiye mu rugo rw’umukiriya we atamutumiye, maze Makelele aritabara anahamagara polisi kugira ngo ibuze Thandi kwinjira kwa Makelele.

Urukiko rwa Versailles rukazasoma urwo rubanza tariki 13 Nzeri 2012.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka