Luc Eymael ntabwo azatoza Rayon Sport ubwo izaba ikina na Marine FC ku wa gatandatu

Luc Eymael ntabwo azatoza Rayon Sport ubwo izaba ikina na Marine FC ku wa gatandatu
Ubwo ikipe ya Rayon Sport izaba ikina na Marine FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa Turbo National Football League, ntabwo izaba ifite umutoza wayo Luc Eymael, kuko azaba yerekeje iwabo mu Bubiligi, gukemura ibibazo by’umuryango we.

Muri uwo mukino uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa gatandatu tariki 05/04/2014, Rayon Sport izatozwa na Mbussa Kombi Billy usanzwe yungirije Luc Eymael, akazafatanya na Thierry Hitimana usanzwe ari ‘Team Manager’ w’ikipe ariko akaba anakunze kunganira abatoza kuko yanigeze gutoza Rayon Sport igihe gito nk’umutoza mukuru.

Luc Eymael uheruka kwitwara neza agatsinda mukeba APR FC akanakurikizaho gutsinda Etincelles ibitego 3-0 ku cyumweru gishize, agiye mu Bubiligi asize iyo kipe yo mu karere ka Nyanza ku mwanya wa mbere, gusa ikaba inganya na APR FC amanota 52 zigatandukanywa n’ibitego bine Rayon Sport irusha APR FC.

Mbusa Kombi Billy ubanza na Thierry Hitimana bakikije Luc Eymael nibo bazatoza Rayon Sport ku wa gatandatu i Rubavu.
Mbusa Kombi Billy ubanza na Thierry Hitimana bakikije Luc Eymael nibo bazatoza Rayon Sport ku wa gatandatu i Rubavu.

N’ubwo atazatoza umukino wa Marine FC, umwe mu mikino ikunze kugora cyane Rayon Sport cyane cyane iyo wabereye kuri Stade Umuganda, Luc Eymael yavuze ko azatanga amabwiriza y’uko ikipe izitwara muri rusange, kandi ngo azabanza ayitoze mbere y’uko agenda kuko bidahindutse azahaguruka mu Rwanda ku wa kane tariki 03/04/2014.

Eymael avuga ko kuri we icya mbere ari ukuzabanza kuvana amanota atatu imbere ya Marine iheruka gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0, bakazabona gutangira kuyishakaho ibitego byinshi kugirango bakomeza kuza imbere ya APR FC.

APR FC iheruka gutsinda Musanze FC 1-0, ku wa gatandatu izaba ikina na Kiyovu Sport, ihagaze nabi muri iyi minsi kuko iheruka gutsindwa na Police FC ibitego 3-0.

Umukino ubaza wabereye i Kigali, Rayon Sport yari yanyagiye Marine FC ibitego 4-1.
Umukino ubaza wabereye i Kigali, Rayon Sport yari yanyagiye Marine FC ibitego 4-1.

Rayon Sport na APR FC nizitsinda iyo mikino yazo, hazakomeza kurebwa ikipe izigamye ibitego byinshi, ikomeze kwicara ku mwanya wa mbere, kugeza hagize ikipe itsindwa cyangwa ikanganya indi ikabona kuyinyuraho.

Mu gihe hasigaye imikino ine ngo shampiyona irangire, Rayon Sport isigaje gukina na Marine FC, AS Kigali, Esperance na Musanze FC, naho APR FC ikaba asigaje guhura na Kiyovu Spsort, Amagaju FC, Espoir FC na AS Muhanga.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka