Hari mu mikino yo kwishyura ya ½ cy’irangiza,aho Liverpool yabigezeho ikinira iwayo ku kibuga cya Anfield, itsinda Villareal ibitego 3-0, ibitego bya Bruno Suriano witsinze,Daniel Sturridge na Adam Lallana, ibitego byahise bituma igiteranyo cy’imikino yombi kiba 3-1 ,kuko mbere Liverpool yari yatsindiwe muri Espagne 1-0.
maze Villareal ihita isezererwa

Villarreal yarushijwe muri uyu mukino,ikaba yaje kurushaho gusumbirizwa ku munota wa 71,ubwo umukinnyi wayo Victor Ruiz yahabwaga ikarita itukura kuko yari abonye amakarita 2 y’umuhondo.

Ku rundi ruhande ikipe ya Sevilla inasanzwe ifite iki gikombe,yanigaragaje nk’ikipe ikomeye muri Europa league,yatsindiye iwayo Shaktar Donestk 3-1.Kevin Gameiro yatsinzemo ibitego 2 naho Mariano ashyiramo icya 3.Eduardo niwe watsindiye Shaktar.
Kuri mukino wa nyuma,ikipe ya Liverpool ishaka umwanya muri champions league idaherutsemo, ikaba izahatana na Seville ikomeye cyane muri Europa league, bakina umukino wa nyuma.
Izatsinda ikazahita yegukana igikombe ndetse ikanabona bidasubirwaho itike yo gukina champions league umwaka utaha.
Bikaba bitoroshye ku mutoza Jurgen Klopp wa Liverpool ushaka iki gikombe no kujyana ikipe ye muri champion’s league idaherukamo,mu gihe Seville nayo ikeneye kwisubiza iki gikombe no gukina champion’s league.
Uyu mukino ufite byinshi usobanuye,ukaba uzaba kuwa 18 Gicurasi 2016,I Parc Saint Jacques i Bale mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Ikipe ya Liverpool ikaba imaze gutwara Europa league inshuro 3, ubwa mbere ikaba yarayitwaye mu mwaka wa 1973, 1976 no mu mwaka wa 2001, mu gihe Seville imaze kugitwara inshuro 4 mu mwaka wa 2006,2007 ndetse n’imyaka ya 2014 na 2015. Bikaba bizaba bitoroshye kuri aya makipe ku mukino wa nyuma.
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
river poor tukurinyuma
Liverpoor Izagitwara Igitego Kimwe Kubusa.
njyewe ndabona Liverpool izagitwara