Lionel Messi niwe mukinnyi winjije amafaranga menshi mu mwaka 2011/2012

Lionel Messi ukomoka muri Argentine kugeza niwe uri ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bakina umupira w’amaguru babashije kwinjiza amafaranga menshi umwaka w’imikino ushize wa 2011-2012. Yinjije miliyoni 33 z’amayero.

Lionel Messi ufite imipira itatu ya zahabu ikirikiranye akinira ikipe ya FC Barcelone yo mu gihugu cya Espagne. Yarushije bagenzi be b’ibihange basanzwe baza mu myanya y’imbere nka David Beckham, Umwongereza ukinira ikipe ya Los Angels Galaxy muri Amerika na Christiano Ronaldo ukinira Real Madrid yo muri Espagne.

Umunyafurika waje hafi ni Samuel Eto’o Umunyakameruni ukinira ikipe ya Anzhi yo mu Burusiya; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Goal.com.

Abakinnyi 20 ba mbere na miliyoni z’amayero binjije.

1. Lionel Messi 33

2. David Beckham 31,5

3. Chrisitano Ronaldo 29,2

4. Samuel Eto’o 23,3

5. Wayne Rooney 20,6

6. Sergio Aguero 18,8

7. Yaya Touré 17,6

8. Fernando Torres 16,7

9. Kaka 15,5

10. Philip Lahm 14,3

11. Zlatan Ibrahimovic 14

12. Bastian Schweinsteiger 13,9

13. Neymar 13,8

14. Nicolas Anelka 13

15. Frank Lampard 12,9

16. David Silva 12,8

17. Didier Drogba 12,6

18. Conca 12,5

19. Gianluigi Buffon 11,7

20. Franck Ribéry 11,6

Ubusanzwe David Beckham niwe wagiye yiharira umwanya wa mbere ariko uyu mwaka ntibyamuhiriye.

Védaste Nkikabahizi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka