La Masia, ishuri rya FC Barcelona niryo rya mbere ku isi rya ruhago
Kugeza ubu, La Masia, ishuri ryigisha umupira ry’ikipe ya FC Barcelona, rifatwa nk’irya mbere ku isi mu gutanga abakinnyi benshi kandi beza. Nibura abakinnyi icyenda bariciyemo batwaye igikombe cy’isi ndetse Messi atwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi (ballon d’or) inshuro eshatu.
Inzu La Masia ikoreramo imaze imyaka 300 yubatswe. Yabanje gukoreramo ubuyobozi bw’ikipe ya Barcelona nyuma icumbikirwamo abakinnyi bashya bava hanze ya Catalugna. Tariki 20/10/1979 iyo nzu nibwo yatangiye kurererwamo abana bafite impano ya ruhago. Inkuta zimanitseho amafoto y’abakinnyi 500 baciye muri iri shuri.
Guha umwanya aba bana bagakina mu ikipe nkuru ya Barcelona, kubabuza gusinya mu makipe y’ibigugu no kubarinda igitutu cy’itangazamakuru rivuga ibitangaza bari gukora bituma Barcelona ariyo ibanza gutoranya.
Ese ni iki cyateye Barcelona gushinga iri shuri?
Kugira ngo FC Barcelona izabe ikipe ya mbere ku isi ngo yagombaga ishuri ikuramo abana yirereye, bakayigora, ikabakuza maze bakabasaba gukora ibyo bababibyemo mu marushanwa atandukanye.
Buri mwaka abana 75 bafite imyaka hagati ya 11 na 18 binjizwa muri La Masia nyuma y’ijonjora rikorwa n’inzobere za Barca mu mpande enye z’isi. Bahasanga abatoza 24, abaganga, abanonora imitsi, ab’indwara zo mu mutwe, imiririre n’abatetsi 51.

Abo bana bamara amezi 11 baba La Masia, bigishwa umupira w’udushoti duto tik-tak n’indangagaciro za ruhago. Ngo ntibigisha gutsinda ahubwo babaha ubushobozi bwo gukina umupira ndetse n’ishuri risanzwe.
Ubu iri shuri rifite abana 300. Kwita Kuri abo bana bitwara Barcelona miliyari 5 z’amafranga y’u Rwanda buri mwaka.
Uko umunsi w’i La Masia uba umeze
Abana bigira mu ishuri rya La Masia babyuka saa moya za mu gitondo, saa moya n’igice bagafata ifunguro rya mu gitondo rusange. Kuva saa mbiri kugeza saa munani baba bari mu ishuri. Nyuma y’ifunguro rusange bamwe bararuhuka abandi bagakora umukoro wo mu rugo.
Imyitozo ikarishye itangira saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri nyuma yahoo abatarwaye bakajya muri gym abafite ibibazo bakavurwa. Ibiryo by’ijoro rusange babifata saa tatu z’ijoro bakaryama saa yine. Bemerewe kumva umuziki, gusoma no kurangiza umukoro mbere y’uko amatara azima.
Gukurana kw’aba bana bituma bamenyana ku mutima no mu kazi. Pep Guardiola wari umutoza wa Barcelona wanyuze muri iri shuri yemeza ko umuntu wigiye ruhago i La Masia aba afite byinshi arusha abandi. Kuba yari umutoza wa Barcelona byari imbaraga zo kuzamura vuba impano z’abari mu ishuri nka Jonathan Dos Santos ndetse no kugarura abagiye nka Fabregas.
Yagize ati «ibi nibyo biduha guhora twemye kuko abakinnyi bajya mu ikipe nkuru badahenze, ni heza nibuka ababyeyi bansezera hano bampaye ibiryo byiza pe!».

Iyi kipe yishyura byose bikenerwa n’aba bana ndetse ikabaha n’amafranga make yo kujyana mu biruhuko. Carles Folguera umuyobozi w’iri shuri avuga ko ubucuti n’ubufatanye ariryo reme aba bana bakura La Masia.
Messi we yahageze mu 2000 ku myaka 13 afite ikibazo cy’amagufa n’ikibazo cy’uburebure ahabwa icyumba kimwe n’undi wigaga Basket kuko higishirizwa n’indi imikino. Mikel Arteta ukina muri Arsenal yararanaga na Pepe Reina umuzamu wa Liverpool naho Iniesta akabana n’umuzamu Victor Valdes.
Iniesta avuga ko kumara igihe kinini aho baryama byatumaga bahakinira umupira mwiza. Ati «twakoraga amakipe abiri maze amazamu akaba imiryango iyo abayobozi bazaga twirukiraga mu buriri».
Ubwo Pique yavaga muri Manchester United asubiye muri Barca yagize ati « hano wiyumvamo ko ari mu rugo, amabara, ikipe, baduha indangagaciro za ruhago n’iz’ubuzima. Ndizera ko kuba hakina abana bakuriye hano aribyo bituma abafana batwiyumvamo».
Ubwo La Masia yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 abakinnyi benshi baje kwiyerekana hahurira abakinnyi nka Amor, Guardiola, Sergi, De la Peña, Puyol, Xavi, Reina, Víctor Valdés, Gabri , Messi n’abakina mu yandi makipe.

Abahageze muri 2000 ngo mu myitozo basaga nk’abakina umukino wa nyuma. Imikino bakinaga batsindaga ibitego n’icumi koko barekanaga ejo hazaza ha Barca. Alex Garcia utoza aba bana avuga ko abavutse mu 1987 ubu aribo bayoboye ikipe ya Barcelona. Yari ikipe ya Messi, Pique, Fabregas n’abandi.
Mbere y’umukino babasaba kuba ikipe y’umupira, gukora amakosa make no kudashotorana nka mukeba wabo, Real Madrid. Capellas wungirije umuyobozi w’ishuri avuga ko mu 2009 batanze milioni umunani z’amaeuro yo kwagura ishuri ku buso bwa m2 6000. Ubu La Masia ifite uburiri 120.
Ubuhangange bw’iri shuri bugaragazwa n’imipira itatu ya zahabu Messi amaze gutwara, ndetse ryatwaye n’imyanya itatu muri ine y’abakinnyi beza ku isi mu 2010 : Messi, Xavi na Iniesta.

Nibura abakinnyi icyenda bagaragaye mu ikipe y’igihugu ya Espagne yatwaye igikombe cy’isi mu 2010 baciye La Masia ; harimo Reina, Puyol, Xavi, Iniesta, Fabregas, Busquet, Pique,Valdes na Pedro.
Aba bageze muri iri shuri mu 2000 banditse amateka ubwo batsindga ibitego 111 mu bitego 145 ikipe yose yatsinze.
Thierry Tity Kayishema
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitekerezo Nuko Nanjye Saba Ubufasha Bwokwiga Muri La Masia Kuko Nanjye Ndashoboye Ndabakunda Cyane