Kuri uyu wa Gatandatu biraba ari ibicika hagati ya Rayon Sport na Kiyovu
Imikino ya Shampiyona irakomeza kuri iyi weekend, aho umukino uri buhuze Rayon Sport na Kiyovu kuri uyu wa Gatandatu ari wo witezwe cyane. Hagati aho Baptiste Kayiranga yakaniye gutsinda ikipe ya Kiyovu mu rwego rwo kuyereka ko yamureze neza.
Mu kiganiro na Kayiranga uri gutoza Kiyovu Sport mbere y’uyu mukino, yatangaje ko nta kibazo agira cyo gutsinda Kiyovu yigiyemo ubutoza bwe. Avuga ko ikipe ye muri rusange imeze neza, uretse ko harimo bamwe mu bakinnyi bataza kugaragara muri uwo mukino kubera cyane cyane imvune.
Ati : “Iyo nsinze Rayon Sport mba nyereka ko yandeze neza. Iyo nyitsinze rero ni nk’aho ari yo iba yitsinze kuko iba itsinzwe n’umuntu yibumbiye”.
Mu bakinnyi yavuze ko bafite imvune, hari Landry Gashema, Julius Bakaburindi batizeye ko aza gukina, na Radjou Niyonkuru ufite imvune yoroheje iza gutuma abanza ku ntebe y’abasimbura.
Kayiranga ahangayikishijwe no kuza gukina na Rayon Sport adafite myugariro we Patrick Umwungeri, wajyanye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri Namibia, gukina umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
N’ubwo abo bakinnyi bose badahari ariko, Kayiranga avuga ko yizeye gutsinda ikipe yakiniye igihe kirekire ndetse akanayibera umutoza n’ubwo ngo azi neza ko nayo ikomeye.
Ati: “Rayon Sport yarandeze, ndanayishimira cyane, kuko yangize uwo ndi we ubu, ni yo nigiyemo ibintu byinshi ariko ubu icyo ndiho ni akazi. Tugiye mu kibiga rero, tukareba umukinnyi ku wundi, usanga Rayon Sport indusha abakinyi bakomeye”.
Twifuje kuganira n’umutoza wa Rayon Sport Jean Marie Ntagwabira uza kuba yakiriye Kayiranga ariko atubwira ko nta mwanya afite, kuko yari mu mwiherero n’abakinnyi be. Gusa amakuru ava muri iyi kipe avuga ko myugairo wayo Ndikumana Hamad ‘Katauti’,ataza kuboneka kubera amakarita abiri y’umuhondo mu mikino iheruka.
Uko byifashe mu y’indi mikino muri iyi Weekend
Mu yindi mikino y’umunsi wa 22 iteganyijwe mu mpera z’icyi cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu AS Kigali irakina na La Jeunesse ku Mumena.
Ku cyumweru APR FC izakina n’Amagaju kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Marines ikine na Espoir mu gihe Mukura izaba yakira Nyanza kuri Stade Kamena i Huye.
Isonga FC ntabwo izakina mu mpera z’icyi cyumweru, kuko abakinnyi bayo benshi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yagiye muri Namibia, naho Etincelles yo igomba kuruhuka.
Mu gihe habura imikino itatu kuri buri kipe Shampiyona hatabariwemo imikino y’ibirarane ikarangira, Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 44, ikurikiwe na APR FC n’amanota 37, Rayon Sport ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 37.
Ku mwanya wa kane hari Mukura n’amanota 36 naho Kiyovu Sport ikaza ku mwanya wa gatanu n’manaota 32.
Amakipe abiri ya nyuma afite ibyago byo gusubira mu cyiciro cya kabiri ni Nyanza FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 17 na Espoir FC iri ku mwanya wa 13 ari na wo wa nyuma n’amanota 6 gusa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|