Iyi kipe iyobowe na kapiteni wa APR FC Nshutinamagara Ismael alias Kodo, igiye gukina n’ikipe ya kabiri ya Maroc mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), imikino u Rwanda ruzakira mu mwaka wa 2016.

Ni umukino wa mbere u Rwanda rugiye gukina nyuma yo gutsinda Congo 2-0 mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, umukino wakurikiwe no gukurwa mu marushanwa kw’ikipe y’igihugu kubera gukinisha umukinnyi Birori Daddy.
Mu bakinnyi 21 berekeje muri Maroc hagaragaramo abakinnyi bashya mu ikipe y’igihugu nka Danny Usengimana wo mu Isonga, Innocent Ndizeye w’ikipe y’Amagaju na Bertland Iradukunda wa APR FC.
Kapiteni w’iyi kipe ni Nshutinamagara Ismael Kodo usanzwe ari na kapiteni wa APR FC akazaba yungirijwe na Mugiraneza Jean baptiste alias Migi basanzwe bakinana mu ikipe imwe.
Umutoza Constantine yaraye atangarije itangazamakuru ko bagiye muri Maroc bashaka gutsinda gusa ko yakwifuza gukina indi mikino 15 mbere yo kwakira CHAN muri Mutarama 2016.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi n’ababaherekeje bari buhaguruke mu Rwanda ku masaha y’i saa 14:00 berekeza muri Maroc, umukino ukazaba kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014 kuri sitade ya Complexe Sportif de FES, i Marrakech i saa 19:00.
Jean Luc Ndayishimiye, Olivier Kwizera, Michel Rusheshangoga, Hamdan Bariyanga, Sibomana Abouba, Emery Bayisenge, Herve Rugwiro, Ismael Nshutiyamagara, Jean Paul Havugarurema, Jean Baptiste Mugiraneza, Rachid Kalisa, Kevin Muhire, Robert Ndatimana, Jean Claude Iranzi, Patrick Sibomana, Jacques Tuyisenge, Justin Mico, Bertrand Iradukunda, Ernest Sugira, Dany Usengimana na Innocent Ndizeye.
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|