Kodo na Migi bahamagawe mu batarengeje imyaka 23 bitegura umukino w’u Burundi

Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Stephen Constantine yarangije gushyira hanze lisiti y’abakinnyi 25 bagomba guhurizwa hamwe hitegurwa umukino wa gicuti iyi kipe ifitanye n’u Burundi i Kigali tariki ya 20/12/2014.

Uyu mukino, u Rwanda rwagakwiye kuba rwarawukinnye na Tanzania tariki 9/12/2014 ariko uza gusubikwa ku munota wa nyuma nyuma yo gusanga abakinnyi batabonekera igihe kubera irushanwa ry’umuvunyi.

Abanyarwanda biteze byinshi ku batarengeje imyaka 23.
Abanyarwanda biteze byinshi ku batarengeje imyaka 23.

Umutoza w’ikipe y’igihugu yahisemo gushakira imikino ya gicuti ikipe y’abatarengeje imyaka 23 yitegura amajonjora y’igikombe cya Afurika kizabera muri Congo Kinshasa umwaka utaha aho amakipe atatu azakigaragarizamo, azahita abona itike yo kwerekeza mu mikino Olimpike izabera i Rio De Janeiro mu mpeshyi ya 2016.

Icyaje gutungurana ku bakinnyi bahamagawe, ni ukugaragaramo kw’abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Nshutinamagara Ismael Kodo kandi barengeje imyaka 23 isabwa abitabira amajonjora y’iki cyiciro.

Kapiteni wa APR FC ari mu bahamagawe mu batarengeje imyaka 23.
Kapiteni wa APR FC ari mu bahamagawe mu batarengeje imyaka 23.

Amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), avuga ko aba bakinnyi bombi bahamagawe kuko amategeko abemerera kuzabifashisha mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu mikino olimpike. Ibi ariko siko FIFA ibitangaza kuko abarengeje imyaka 23 (ntibagomba kurenga batatu) bemerewe gukina imikino ya nyuma gusa.

Ibaruwa no 1383 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryandikiye amashyirahamwe ya ruhago tariki 1/10/2013 ivuga ko abakinnyi bemerewe gukina imikino y’amajonjora yo kujya mu mikino olimpike izabera i Rio 2016 “ari abatarengeje imyaka 23 gusa” ni ukuvuga abavutse nyuma y’itariki ya 1/1/1993.

Migi nawe yitabajwe na Constantine ku mukino w'u Burundi.
Migi nawe yitabajwe na Constantine ku mukino w’u Burundi.

U Rwanda rwaje gutombola inzira iyihuza na Somalia mu cyiciro cya mbere. U Rwanda rushoboye gusezerera Somalia, rukahura na Uganda mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe izatsinda hagati ya Uganda n’U Rwanda izakina na Misiri mu cyiciro cya nyuma cy’aya majonjora, aho ikipe izatsinda izahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kugeza ubu bivugwa ko kizabera muri Congo Kinshasa kuva tariki 5-19/12/2015.

Ibihugu bitatu bizaba byitwaye neza bikazaserukira Afurika mu mukino Olempike izabera i Rio de Janeiro, Brazil muri 2016.

FIFA yabwiye amashyirahamwe ya ruhago arimo na Ferwafa ko abakinnyi bitabira amajonjora y'imikino Olimpike ari abatarengeje imyaka 23 gusa.
FIFA yabwiye amashyirahamwe ya ruhago arimo na Ferwafa ko abakinnyi bitabira amajonjora y’imikino Olimpike ari abatarengeje imyaka 23 gusa.

Abakinnyi 25 bahamagawe n’umutoza Constantine mu mwiherero uri butangire uyu munsi tariki 14/12/2014:

Abanyezamu: Marcel Nzarora (Police), Steven Ntalibi (Police) na Olivier Kwizera (APR).

Abakinnyi b’inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Eric Rutanga (APR), Emery Bayisenge (APR), Ismael Nshutiyamagara (APR), Fitina Ombelenga (Kiyovu), Alipe Majyambere (Rayon), Soter Kayumba (AS Kigali) na Janvier Mutijima (AS Kigali).

Abakinnyi bo hagati: Jean Baptiste Mugiraneza (APR), Rashid Kalisa (Police), Robert Ndatimana (Rayon), Kevin Muhire (Isonga), Patrick Sibomana (APR),Savio Nshuti Dominque (Isonga), Alphonse Zagabe (Mukura), Jean Marie Muvandimwe (Gicumbi) na Justin Mico (AS Kigali).

Ba Rutahizamu: Bertrand Iradukunda (APR), Erneste Sugira (AS Kigali), Danny Usengimana (Isonga), Innocent Ndizeye (Amagaju) na Bienvenu Mugenzi (Marines).

Jah d’eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka