Khaled Adenon wahagaritswe umwaka wose kubera kurwana i Kigali ngo azaburana kugeza atsinze

Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Benin, Khaled Adenonk, wahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kubera kurwana mu mukino wahuje u Rwanda na Benin i Kigali, yatangaje ko azaburana kugeza atsinze.

Abinyujije mu kanama nkemurampaka k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa afatanyije n’ikipe ye ya Le Mans, Khaled Adenon yasabye ko yavuganirwa muri FIFA akagirwa umwere.

Kugeza ubu ubusabe bwe ntacyo burageraho ariko ubuyobozi bw’ikipe ye ngo bwafashe icyemezo ko igihano cy’umwaka umwe nikidakurwaho bazajya kuregera urukiko rukemura impaka z’imikino rwa Lausane ruzwi ku izina rya TAS; nk’uko tubikesha eurosport.fr.

Mu rwego rwo kugaragariza Khaled Adenon ko bifatanyije na we mu bibazo arimo, ubuyobozi bw’ikipe ya Le Mans bwafashe icyemezo cyo kumwongerera amasezerano y’umwaka umwe, akazarangira muri 2014.

Khaled Adenon.
Khaled Adenon.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Le Mans rigira riti, “Kongerera amasezerano Khaled Adenon ni ukugaragaza mbere na mbere ko twifatanyije na we mu bihe bikomeye arimo muri icyi gihe. Ntabwo tuzi neza igihe Khaled azongera gukinira ariko turashaka kumugaragariza ko akiri mu mibare ndetse na gahunda z’ikipe ya Le Mans”.

Khaled Adenon yahagaritswe na FIFA amezi 12 nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi yo gushaka gukubita umusifuzi mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi wari wahuje u Rwanda na Benin i Kigali tariki 10/07/2012.

Muri uwo mukino Benin niyo yabanje kubona igitego, maze mbere gato y’uko umukino urangira umusifuzi w’Umunya-Ethiopia aha u Rwanda penaliti.

Mbere y’uko iyo penaliti yaje gutsindwa na Bokota Labama iterwa, abakinnyi ba Benin bagaragaje uburakari bwo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi ndetse Khaled aza ku isonga mu bashatse kumugirira nabi, gusa ku bw’amahirwe Polisi yaje kujya mu kibuga guhosha izo mvururu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka