Mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sports, bwana Kaze Cedric yagize ati “Mukura VS ni ikipe ifite amateka akomeye hano mu Rwanda, ifite abakunzi benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo. [Neguye] kuko aho yari ihagaze sinari mpishimiye.”

Kaze wageze muri Mukura VS mu mwaka wa 2012 avuye muri Atletco FC y’i Burundi, yafashije iyo kipe yo mu karere ka Huye kwegukana umwanya wa kane muri shampiyona, ndetse anayigeza muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino ushize.
Muri uku kwegura yumvikanyeho n’ubuyobozi bw’iyo kipe, yavuze ko ikindi kitamushimishije bigatuma yegura, ngo ni imyitwarire mibi yaranze abakinnyi yatozaga, cyane cyane muri uyu mwaka w’imikino kuko ngo bari basigaye basa n’aho gutsindwa babifata nk’ibisanzwe, ngo akaba atashoboraga gukomeza kubyihanganira.
Nubwo Mukura yagaragaje umusaruro mubi muri uyu mwaka, ubu ikaba iri ku mwanya wa cyenda muri shampiyona isigaje imikino itanu ngo irangire, Kaze yari yarakomeje kugirirwa icyizere n’abakoresha be.

Ubwo Mukura yari imaze gutsindwa na APR FC, Olivier Nizeyimana uyobora Mukura VS yabwiye Kigali Today ko ikibazo cyo gutsindwa umusubizo batagishyira ku mutoza, ahubwo ko ngo ari ibintu bibaho mu mupira w’amaguru , hakabaho ubwo rimwe na rimwe ikipe itsindwa kubera amahirwe makeya.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Mukura VS, bwana Emmanuel Ntakirutimana, ngo iyi kipe igiye kuba itozwa na Gatera Alphonse, wari umutoza wungirije. Uyu mutoza nawe ni mushya muri iyi kipe kuko yayigezemo muri Gashyantare 2014, nyuma yo gusezererwa muri Police FC aho naho yahoze ari umutoza wungirije.

Umukino wa mbere muri shampiyona Gatera azatoza nk’umutoza mukuru wa Mukura VS, azawukina na Musanze FC. Yagombaga yagombaga gutangirira kuri AS Kigali mu mpera z’icyi cyumweru, ariko uwo mukino wigijwe imbere kuko iyo kipe iri mu marushanwa mpuzamahanga.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|