Ku wa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umuryango wa Rayon Sports bamaze kwemeza Kayiranga Baptiste nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’aho yari igiye kumara amezi abiri itozwa na Habimana Sosthene nk’umutoza w’agateganyo.
Habimana yari yarabaye umutoza mukuru nyuma yo gusezererwa k’umutoza Andy Mfutila tariki ya 02 Gashyantare 2015.

Usibye Kayiranga wagizwe umutoza mukuru kugera uyu mwaka w’imikino urangiye, muri Rayon Sports kandi bujuje inzego zaburaga mo abayobozi zirimo Gakumba Jean Claude wahoze ari Visi Perezida, Gakwaya Olivier wahoze ari umunyamabanga mukuru n’abandi.
Komite y’agateganyo ya Rayon Sports kugeza mu mpera za Nzeri 2015 igizwe na Ntampaka Théogene wabaye Perezida, Habarugira Vital wagizwe Visi-Perezida ushinzwe ubukungu, Visi-Perezida ushinzwe ubutegetsi n’ibikorwa bya tekiniki ni Rudasingwa Jean Marie Vianney, Umunyamabanga mukuru akaba Ugirashebuja Adolphe, umunyamabanga uhoraho agirwa Nkubana Adrien, ndetse na Niyomusabye Aimé Emmanuel, wagizwe umuvugizi.
Iyi komite kandi yahawe abajyanama barimo Gacinya Denis n’undi mujyanama umwe uzaturuka muri Skol itera Rayon Sport inkunga.

Umutoza Kayiranga ndetse na Sosthéne Habimana bafite inshingano zo gukora ibishoboka ngo basezerere ikipe ya Zamalek yari yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 mu mukino ubanza.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kayiranga arya ruswa. Ashyiramo abakinnyi adakurikije performance na gato. Twe yatumye tureka ballon!
Yewe Rayon sport wagorwa!! Kayiranga araje azane abakinnyi bamusorera gusa!!! Ari nta cyo umuhaye ntiwajya ku rutonde!! Yatumye ducika ku Mupira sha tuwuzi. Ni agende nta kigenda cye.
Yewe Rayon sport wagorwa!! Kayiranga araje azane abakinnyi bamusorera gusa!!! Ari nta cyo umuhaye ntiwajya ku rutonde!! Yatumye ducika ku Mupira sha tuwuzi. Ni agende nta kigenda cye.