Karimunda avuga ko afitiye igisubizo kirambye ikipe ya Rayon sports
Karimunda René, umwe mu bakiniye ikipe ya Rayon sports akaza no kuyibera umutoza mu bihe bitandukanye, avuga ko icyatumye ikomera mu myaka ya kera na n’ubu ikaba ari ikipe igifite izina rihambaye, ari ugutegura ikipe y’igihe kirekire, aho yakinishaga abenegihugu benshi kandi ikagira uburyo ibategura hakiri kare.
Agira ati “Rayon yagiraga ikintu cyo gukura abakinnyi muri Groupe Officiel ya Butare, bikamera nk’ishuri ryayo bikayifasha mu gihe kirekire ndetse ugasanga ifite abakinnyi bakomeye b’ibihe byose”.
Karimunda avuga ko gutegura umupira bishoboka ugendeye ku byo ikipe mukeba wa APR Fc yakoze ikaba isigaye ikinisha abanyarwanda.

Abisobanura agira ati “nagize uruhare mu gutoranya bariya bana bakinira APR FC, biriya byerekanye ko gutegura umupira bishoboka, nta kindi gisubizo cyagarura Rayon mu bihe byiza uretse iryo banga ryo gutegura abazayikinira hakiri kare”.
Karimunda asanga ibibazo bya Rayon sport byaratangiye ubwo yagiraga abanyamahanga benshi bamara kugenda bagatera icyuho gikomeye cyagoye gusibangana kugeza magingo aya.
Karimunda René ni umwe mu bakinnyi babaye ibirangirire mu ikipe ya Rayon sport no mu Rwanda kuko yayikiniye guhera mu mwaka w’1980.
Karimunda yatwaye igikombe cy’amahoro cya burundu akinira Rayon Sport mu mwaka wa 1981 yongera kugitwara ayitoza mu mwaka w’1988. Ni we wasimbuwe na Raoul Shungu mu mwaka wa 1989.

Karimunda yongeye gutoza ikipe ya Rayon sport mu mwaka wa 2006, ndetse akora mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC.
Karimunda avuga ko asigaye akurikira umupira w’amaguru awurimo mu buryo buziguye kuko aza kuwureba kuri sitade gusa, akaba atakibona umwanya wo kuba yakina cyangwa ngo abe umutoza kuko ahugiye mu bijyanye n’imirimo yo gukorera abaturage mu nzego z’ibanze.
Ubu ni umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Uburengerazuba.
Umugwaneza Jean Claude
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nubwo mu mutuka haricyo avuzekizima dufite urubyiruko ni barutoze bareke aba cancuro
Nareke gusetsa imikara kuko ndamuzi,ubwo wasanga nawe ashaka kurya aya Rayon! Nagende nagende jye ndamuzi bihagije
KARIMUNDA NU MU NYAMITWE GUSA NDAMUZI.YATOJE ABANA KU CYIBUGA CYA UTEXIRWA.ATWARA AMAFARANGA YA BABYEYI.YAMBURA ABATOZA BAKORANAGA.NTABESHE NA RAYON NTACYO YAYIMARIYE YARASAHURAGA GUSA.MURAKOZE
UWO KARIMUNDA NDAMUZI PE.NI GISAMBO GIKOMEYE CYI NGUVU YATOZAGA ABANA KU CYIBUGA CYA UTEXIRWA.YAMBUYE ABATOZA BAKORANAGA ,BATOZA ABANA.AMAFARANGA YA BABYEYI ASHIRA KWI POCHE KUGERA AHO BIHAGAZE.MURAKOZE
Wongereho ko n’abantu bakinaga umupira kuko bawukunze, batagamije amafranga, ahubwo baharanira ishema ry’akarere ikipe yabagamo. Ikindi ibisambo byari bike, ubu hari benshi bajya mu makipe atari kuyakunda ahubwo bakurikiranye uko bazagera ku kigega. muzababwirwa n’uko usanga nta gahunda yo kubaka umupira urambye bafite. None se ni gute uzatoranya abakinnyi mu ikipe y’igihugu, ugafata abo muri club imwe, ari ukugira ngo aribo bajye bahabwa aga prime gusa. Ntawamenya niba nta n’ayandi masezerano aba ari inyuma. Nabyo bashatsebabikurikirana da. Wasanga habamo ka komisiyo. none se n gute waoranya abakinnyi basanzwe basimbura mu ikipe yabo, ugasiga ababanza mu kibuga kandi bakina ku mwanya umwe ngo ni uko bakina mu ikipe udashaka?