Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’ yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi

Kapiteni wa Rayon Sport akaba yari na myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Karim Nizigiyimana, bakunze kwita Makenzi yahagaritse burundu gukinira ikipe y’igihugu ku mpamvu z’umwuka mubi uyirangwamo.

Makenzi ukina ku ruhande rw’inyuma iburyo, yadutangarije ko nyuma y’aho umunya-Algeria Adel Amruche watozaga iyo kipe yeguriye ku mirimo ye, na we adashobora kongera kuyikinamo kuko atavuga rumwe n’abamusimbuye barangajwe imbere na Amars Niyongabo n’undi mutoza witwa Cedric.

Makenzi kandi avuga ko n’ubusanzwe abo batoza bari bungirije Adel Amruche batajya bavuga rumwe n’abakinnyi b’Abarundi bakina mu Rwanda kuko ngo bavuga ko biyemera.

Ikibazo cy’abo bakinnyi n’abatoza bungirije cyakomeye ubwo u Burundi bwakinaga na Lesotho abo batoza babwira umutoza mukuru ko abo bakinnyi bakina mu Rwanda (harimo na Makenzi), nta mupira bazi bityo bagira inama umutoza yo kutabakinisha.

Nk’uko Makenzi yajomeje abidutangariza, ngo ibyo byongeye kuba ubwo u Burundi bwakinana na Zimbabwe mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika. Icyo gihe Makenzi, Ndayisenga Fuadi na Mavugo Laudit umutoza yanze kubabanza mu kibuga abigiriwemo inama n’abatoza bamwungirije.

Makenzi wambaye icyatsi ari kumwe na Cedric bakinana muri Rayon bumva amabwiriza wa Amruche
Makenzi wambaye icyatsi ari kumwe na Cedric bakinana muri Rayon bumva amabwiriza wa Amruche

Makenzi yadutangarije ko umutoza Adel Amruche yamaze kwegura mu ikipe y’igihugu kuko ibyo asaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB) birimo agahimbazamusyi ke n’ak’abakinnyi, imyenda yo kwambara no gukorana imyitozo ndetse n’imikino ya gicuti ngo ntabyo ahabwa.

Uko kwegura kwe byahesheje umwanya ba batoza bari bamwungirije guhabwa ikipe kuko bafitanye umubano mwiza n’ubuyobozi bwa FFB kandi Makenzi ngo yumvaga atiteguye gukorana nabo kuko barangwa n’amarangamutima ndetse n’amatiku.

Makenzi avuga ko n’iyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryazana undi mutoza hakiri abo bagabo babiri bitamworohera kugaruka muri iyo kipe.

Makenzi yagize ati “Bariya bagabo barandakaje cyane, baradusuzugura ngo mu Rwanda nta mupira uhari dukina bakaduteza umutoza mukuru. Njyewe uko byagenda kose abo bagabo bakiri mu ikipe y’igihugu numva ntashobora kongera kuyikinira”.

Makenzi avuga ko umwiryane utezwa n’abo bagabo ushobora gutuma hari n’abandi bakinnyi bahagarika gukinira ikipe y’igihugu cyane cyane abakina mu Rwanda. Makenzi avuga ko atazi icyo abo bagabo bari bungirije Amruche babahora.

Makenzi yatangiye gukinira ikipey’igihugu y’u Burundi muri 2006 akaba kuva ubwo yari umukinnyi udasimburwa. Uko kwigaragaza kwe byanamuhesheje gukinira amakipe akomeye mu Burundi, muri Congo no mu Rwanda aho yakiniye APR FC, Kiyovu Sport ndetse na Rayon Sport akinira ubu akaba ari na kapiteni wayo.

Kugeza ubu Makenzi yifuzwa n’amakipe menshi ku mugabane w’u Burayi ndetse akaba afite gahunda yo kujya gukorayo igeragezwa mu minsi iri imbere. Ikipe yagaragaje kumushaka cyane ni FC Basle yo mu Busuwisi ikunze kugaragara mu mikino ya Champions League.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka