Nyuma y’aho mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kuvugwa ibibazo by’umutekano byanatumye impunzi amagana n’amagana zihungira mu Rwanda, ubu umutoza w’ikipe ya Vital’o Fc yo mu Burundi yamaze kugeza abana be mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari yitabiriye umukino wa Shampiona ikipe ya Police Fc yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 kuri uyu wa kane, akaba yemeje ko nawe yagombaga kuzana abana be mu Rwanda.
Kanyankore yagize ati ”Iki cyumweru ndi hano kubera ibibazo biri mu Burundi , nazanye abana banjye nk’uko n’abandi bose babikoze,kuko n’ubundi ntibigaga,ntibigeze baza no mu biruhuko ariko nagira ngo baze banarebe bene wabo uko bameze kuko bose baba mu Rwanda.”

Kanyankore akaba yaje mu Rwanda nyuma y’aho ikipe ye yamaze kwegukana igikombe cya Shampiona n’ubwo habura iminsi itatu ya Shampiona ariko akaba ateganya gusubirayo kuri uyu wa gatanu.
Kanyankore kandi usibye kuba atoza Vital’o yanatoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka Rayon Sports, Les Citadins na Kiyovu Sports.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni umunyarwanda se?
Ngirango Kanyankole Yawunde ni umunyarwanda. Ubwo rero yaratshye ntabwo yahunze.