Kamanzi Michel wahoze akinira Kiyovu asaba abakinnyi kudakunda cyane amafaranga niba bashaka kuzagera kure

Kamanzi Michel wamenyekanye cyane akina hagati muri Kiyovu Sport ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, arasaba abakinnyi bakiri bato kwita cyane ku mupira w’amaguru bakawukunda cyane kurusha gukunda amafaranga, kuko ngo nibwo bazagera ku nzozi zabo.

Kamanzi utuye mu gihugu cy’Ubudage, yatangaje ibyo ku wa kane tariki ya 24/4/2014 ubwo yari yaje mu Rwanda gusura ikipe ya Kiyovu Sport no kuyigezaho ibikoresho birimo imyenda yo gukinana n’iyo gukorana imyitozo.

Ibyo bikoresho bifite agaciro k’ibihumbi bikabakaba bitatu by’ama Euro, birimo udusengeri abakinnyi bambara mu myitozo (chosibles), ama ‘cones’, imyenda myinshi yo gukorana imyotozo, imyenda y’ubwoko bune yo gukinana ndetse n’ama ‘trainings’ y’abatoza.

Kamanzi Michel arimo kwereka Abayovu imyenda bari babazaniye.
Kamanzi Michel arimo kwereka Abayovu imyenda bari babazaniye.

Kamanzi avuga ko ibyo bikoresho yazanye afatanyije na Muzatsinda Emmanuel wahoze ari muri Komite ya Kiyovu Sport kera ubu nawe akaba aba mu Bubiligi, ngo byakusanyijwe binyuze mu bafana ba Kiyovu Sport baba i Burayi kandi ngo hari n’indi nkunga bateganyiriza iyo kipe yambara icyatsi n’umweru.

“Ibi bikoresho n’imyenda ni intangiro y’inkunga nyinshi duteganyiriza ikipe yacu kuko dufite ihuriro ry’abakunzi ba Kiyovu Sport baka ku mugabane w’Uburayi ari naho ibi byose byaturutse, tukaba mu minsi itaha tuzohereza n’inkunga y’amafaranga kuko ubu turimo kuyakusanya”.

Abakinyi ba Kiyovu Sport muri imwe mu myenda mishya bari bamaze guhabwa.
Abakinyi ba Kiyovu Sport muri imwe mu myenda mishya bari bamaze guhabwa.

Kamanzi wavuye mu Rwanda mu 1995 agiye gukina mu cyiciro cya gatatu mu Budage aho yakinnye kugeza mu mwaka wa 2007 nyuma aza gusezera ku mupira w’amaguru kubera imvune yagize umubuza gusubira mu kibuga.

Kamanzi ufite umugore n’abana babiri avuga ko mu Rwanda hari impano nyinshi cyane z’umupira w’amaguru ku buryo hari n’abakinnyi bashobora kuzazamuka bakagera kure cyane ariko Babura urukundo rw’akazi kabo.

Kamanzi Michel (mu myenda y'icyatsi n'umweru), akiri kapiteni wa Kiyovu Sport.
Kamanzi Michel (mu myenda y’icyatsi n’umweru), akiri kapiteni wa Kiyovu Sport.

“Nta gihe na kimwe mu Rwanda higeze habura abakinnyi bazi umupira, ariko ugasanga barakinnye ejo ukababura kubera kudaha agaciro umurimo wabo. Kugirango abakinnyi bo mu Rwanda bazagere kure bifuza, bagomba bwa mbere gukunda umupira bakawiyumvamo cyane mbere yo gukunda cyane amafaranga

Iyo utangiye gukunda amafaranga ari ntaho uragera, n’ibyo wari uzi biragenda. Birasaba rero ko abakinnyi bita ku mupira cyane, bizatuma babasha kuzamuka cyane ndetse bajye no gukina hanze y’u Rwanda kandi n’ayo mafaranga bashaka bazayabona”.

Abakinnyi n'abatoza ba Kiyovu bishimiye imyenda bahawe.
Abakinnyi n’abatoza ba Kiyovu bishimiye imyenda bahawe.

Niyonkuru Radjou, Kapiteni wa Koyovu Sport yavuze ko inkunga bahawe yabateye imbaraga ko gukora cyane nabo bagaharanira kuzatera imbere cyane kugirango nabo bazagera igihe cyo gufasha barumuna babo.

Kamanzi Michel yasubiye mu Budage kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/4/2014, akaba avuga ko azajya aza mu Rwanda kenshi gusura ikipe yagiriyemo ibihe byiza.

Kamanzi Michel (wambaye numero 8), yakiniye ikipe y'igihugu mu gikombe cya Afurika 2004 muri Tuniziya.
Kamanzi Michel (wambaye numero 8), yakiniye ikipe y’igihugu mu gikombe cya Afurika 2004 muri Tuniziya.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka