Mu cyumweru gishize ubwo ikipe y’igihugu Amavubiyahamagarwaga mu rwego rwo kwitegura imikino ya gicuti irimo umukino wa Nigeria wakuweho,ndetse n’umukino w’Afrika y’epfo uteganijwe kuri uyu wa kabiri ku isaha ya Saa moya z’ijoro,haje kugaragara Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umuyobozi wa tekiniki mu ikipe ya Sunrise.

Jimmy Mulisa yaje kugaragara ku rutonde nk’umutoza wungirije,gusa nyuma haje kumenyekana amakuru avuga ko Jimmy Mulisa atazajyana n’iyi kipe mu gihugu cy’Afrika y’epfo.
Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru twegereye abo bireba barimo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Uyu mutoza w’Amavubi uheruka kuzuza imyaka 30 muri uku kwezi,yaje gutangariza itangazamakuru ko uyu mutoza Jimmy Mulisa (w’imyaka 31) ko akiri uruhinja mu bijyanye n’ubutoza,ndetse anatangaza ko yari yaje mu myitozo mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu byo gutoza
McKinstry yagize ati “ Mu by’ubutoza Jimmy ni uruhinja,aracyari umwana mu butoza.urabizi nibwo agitangira.Nibyo koko yari umukinnyi ukomeye,yatsinze ibitego byinshi,afite ubunararibonye bwinshi.Ariko kuba waramaze imyaka 10 mu ishuri ntibivuze ko uzahita uba umwarimu.Ibyo ntawabijyaho impaka.Ninako bimeze rero mu mupira w’amaguru.”
Yakomeje agira ati“ Jimmy rero twaramuzanye kugira ngo abone ubunararibonye.Avuga ibintu bizima,iyo muganiriye ku mupira w’amaguru afite ibitekerezo bizima kuri uyu mukino.Iyo rero ni intangiriro.”
Kuba Jimmy Mulisa yaraje muri iyi kipe y’igihugu mu rwego rwo kwimenyereza,byashimangiwe kandi n’umuvugizi wa FERWAFA,Hakizimana Moussa,wavuze ko Jimmy Mulisa azakomeza kujya aza mu myiteguro itandukanye y’Amavubi.

Jimmy Mulisa kandi usibye kuba yari yahamagawe mu Mavubi nk’umutoza wungirije,ubu yanamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise,ikipe yari asanzwe abereye umuyobozi wa Tekiniki ndetse ikaza no kurangiza Shampiona y’icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa 4 n’amanota 40.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Jimmy reka iyombwa yùmzungu. wowe komeza
mwagiye muvugisha ukuri,yamugaye ahubwo, basi iyo amujyana agatahira kujyana n’ abandi. pore wana
AYO NI AMACU YINDA