Seninga Innocent yaje bwa mbere mu ikipe y’Isonga mu kwa cyenda kwa 2012, ubwo umutoza Nshimiyimana watozaga Isonga yari agiye muri APR FC, Mashami wari usanzwe amwungirije mu Isonga FC akagirwa umutoza mukuru maze Seninga Innocent akaba ariwe ugirwa umutoza wungirije Mashami.

Uyu mutoza waje no kungiriza Yves Rwasamanzi, yaje no kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’Isonga mbere y’uko uyu mwaka wa shampiyona utangira hari mu kwezi kwa Nzeri 2014.
Amakuru ava mu ikipe y’Isonga ariko avuga ko Seninga Innocent wari umaze amezi atatu ari umutoza mukuru w’Isonga yamaze gusezererwa, nkuko Sandra Muhimpundu, umunyamabanga w’iyi kipe yabitangarije Kigali Today.
Ati “Ni byo twarangije kumuha ibaruwa imuhagarika kuri uyu wa kabiri. Hari ibyo atari yarubahirije mu masezerano ye ndetse n’amakosa yagiye akora ni byo bitumye tumusezerera”.

Sandra Muhimpundu yakomeje avuga ko gusezerera Innocent ntaho bihuriye n’umusaruro w’Isonga, gusa yemeza ko amakosa yakoze ashobora kuba ari kimwe mu byateye Isonga kwitwara nkuko iri kwitwara.
Uyu munyambanga w’Isonga watangaje ko bafashe umwanzuro wo kudatangaza amakosa uyu mutoza ashinjwa ndetse n’ibyo atubahirije mu masezerano bagiranye, yashimangiye ko iyo bajya kumusezerera kubera umusaruro batari gutegereza umunsi wa 10 wa shampiyona.

Isonga ubu iri mu maboko y’umutoza wari wungirije Niyibizi Suleyman, ndetse ikaba itazihutira gushaka undi mutoza kuko “babuze ku isoko” nkuko Sandra yakomeje abitangariza Kigali Today.
Ikipe y’Isonga nyuma y’umunsi wa 10 wa shampiyona ni yo iheruka izindi n’amanota atatu gusa. Iyi kipe, ikaba ije yiyongera ku ikipe ya Mukura na Sunrise nazo zamaze gusezerera abari abatoza bazo.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|