Irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ rizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) bwemeje ko irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe (clubs) yo muri aka karere rizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ubuyobozi bwa CECAFA bwashyize ahagaragara nyuma yo kwemeza bidasubirwaho ko u Rwanda ruzakira iryo rushanwa, Nicholas Musonye Umunyamabanga mukuru wa CECAFA yavuze ko byose byamaze kujya mu buryo.

Umunyamabanga wa CECAFA Nicholas Musonye yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzakira irushanwa neza nk'uko bisanzwe.
Umunyamabanga wa CECAFA Nicholas Musonye yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzakira irushanwa neza nk’uko bisanzwe.

Musonye yagize ati “Twishimiye cyane ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kudutera inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari aduha buri mwaka kugirango tubashe kubona ibihembo tuzaha amakipe yitwaye neza, kandi twizeye ko amakipe yose yomu karere azitabira irushanwa.

“Twasanze u Rwanda rukwiye kwakira irushanwa ry’uyu mwaka nk’uko rwari rwabitugaragarije mu kubisaba, kandi nta kabuza irushanwa rizagenda neza cyane kuko u Rwanda ruzwiho gutegura neza amarushanwa”.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka niyo izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup uyu mwaka.
Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka niyo izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa CECAFA n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bufatanye ngo bakomeje gushaka abandi baterankunga bazatuma irushanwa ry’i Kigali rizagenda neza cyane.

Muri iryo rushanwa ngarukamwaka, u Rwanda ruzahagararirwa na Rayon Sport yegukanye umwanya wa mbere muri shampiyona iheruka ikaba mu mateka yayo yaregukanye igikombe cya CECAFA inshuro imwe mu mwaka wa 1998.

Vital'o FC yo mu Burundi niyo yatwaye igikombe giheruka kubera muri Sudan umwaka ushize.
Vital’o FC yo mu Burundi niyo yatwaye igikombe giheruka kubera muri Sudan umwaka ushize.

Kugeza ubu haracyategerejwe kurebwa niba hari indi kipe izafatanya na Rayon Sport guserukira u Rwanda, kuko byemewe ko igihugu cyakiriye irushanwa gishobora guhagararirwa n’amakipe abiri.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riheruka kubera muri Sudan, ryegukanywe na Vital’o yo mu Burundi nyuma yo gutsinda APR FC yo mu Rwanda ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri jyewe mbona CECAFA izahama inahangaha

NGENDAHIMANA yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka