“Intego yacu nka Police FC ni ukuvana intsinzi i Bujumbura”-Katarebe
Umuyobozi wa Police FC aratangaza ko ikipe ayobora igomba gutsinda Lydia LB Academic y’i Burundi mu mukino uzabahuza tariki y 17/02/2013 i Bujumbura mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederaion Cup).
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Police FC, Alphonse Katarebe, mbere y’uko bahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza i Bujumbura ku wa gatanu tariki 15/02/2012, yadutangarije ko intego yabo ari ukuvana intsinzi i Bujumbura, kuko ngo ikipe yabo yiteguye neza.
“Ubu nta kibazo dufite, ikipe yiteguye neza, ndetse tugiye hakiri kare kugirango tumenyere neza ikirere cyaho. Intego yacu nka Police FC ni ugukura intsinzi i Bujumbura byanze bikunze, ni nacyo twasabye abakinnyi bacu”, Alphonse Katarebe.
Police FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda, yagiye i Burundi idafite Rutahizamu wayo uhagaze neza Meddie Kagere, kuko atari ku rutonde rw’abemerewe gukina imikino nyafurika uyu mwaka.
Kagere Meddie yagarutse gukina muri Police FC avuye muri Tuniziya asanga urutonde ntakuka rw’abakinnyi bazakina imikino nyafurika rwaramaze gutangwa, akaba rero ariyo mpamvu atazifashishwa muri uwo mukino wa Bujumbura.

Katerebe akomeza vuga ko kuba Kagere Meddie adahari ngo ntabwo bizabuza abandi bakinnyi kwitwara neza kuko ntabwo byatunguranye kandi ngo bafite icyizere cy’uko azemererwa gukina nibagera mu cyiciro gikurikiyeho.
“Kuba kagere atazakina byo abakinnyi ndetse n’umutoza bari basanzwe babizi ku buryo rwose babyiteguye nta kibazo, ariko kandi dufite n’icyizere cy’uko nitugera mu cyiciro gukurikiyeho Meddie azadukinira kuko biremewe ko tubisaba muri CAF, tukaba twakongeramo abakinnyi”.
Ni ubwa mbere mu mateka yayo, Police FC uhagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, Police FC ikaba yarabonye iyo tike umwaka ushize ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu gikombe cy’Amahoro.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri, aho ikipe izaba ifite ibitego byinshi mu mikino yombi izakomeza mu cyiciro gukurikiyeho.
Ikipe izarokoka hagati ya LLB Academic na Police FC, mu cyiciro gikurikiyeho izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|