Intara y’Iburasirazuba yategetse abaturage ba Kirehe, Ngoma na Bugesera gushyigikira ikipe bahanganye

Ibikorwa bigaragara mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 y’uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera birimo ko utwo turere tuzatanga amafaranga miliyoni 15 zo gushyigikira ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Sunrise FC kandi utwo turere natwo dufite amakipe azahangana na Sunrise FC muri shampiyona y’u Rwanda itaha.

Ikipe ya Sunrise FC yashinzwe n’abakozi b’Intara y’Iburasirazuba mu mwaka ushize, nyuma y’uko abakozi b’intara batumvikanye ku micungire y’amafaranga mu ikipe yitwaga Rwamagana FC, Intara y’Iburasirazuba yateraga inkunga.

Mu gihe ingengo y’imari ibeshaho Sunrise FC ituruka mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba twose, harimo uturere dufite amakipe yatwo yihariye ndetse ahangana na Sunrise FC mu irushanwa rimwe rya shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya kabiri. Utu turere ni aka Bugesera gafite ikipe yitwa Bugesera FC, aka Ngoma gafite ikipe yitwa Etoile de l’Est n’aka Kirehe gafite ikipe ya Kirehe FC.

Rwamagana FC ubu babaye Sunrise FC.
Rwamagana FC ubu babaye Sunrise FC.

Abaturage bamwe bo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe bavuga ko abayobozi b’utwo turere batari bakwiye gutanga amafaranga y’uturere twabo mu gushyigikira ikipe ya Sunrise FC kandi bahangana mu irushanwa rimwe.

Umusore wo mu Bugesera ukorera mu karere ka Rwamagana yagize ati “Njye numva akarere kacu ka Bugesera kadakwiye gutanga amafaranga yo gufasha Sunrise FC kandi ayo mafaranga tuyakeneye muri Bugesera FC ngo irusheho gutera imbere, igure abakinnyi bakomeye, maze noneho izagere mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.”

Kamanayo Mupenzi utuye mu karere ka Ngoma we avuga ko ikipe yabo ya Etoile de l’Est itajya igera kure kandi mu bibazo igira ngo harimo icy’abayiyobora badafata ingamba zo kuyiteza imbere, ariko ngo no kuba itabona amafaranga ahagije biyigiraho ingaruka.

Akomeza avuga ko kuba akarere ka Ngoma gatanga amafaranga miliyoni eshanu yo gushyigikira indi kipe ijya ihangana na Etoile de l’Est ari ugutiza imbaraga uwo muhanganye, ubusanzwe bitari bikwiye.

Abadepite bagenzura ingengo y’imari ntibemera ikipe y’Intara

Depite Mukama Abbas, ni umwe mu bagize komite yihariye igenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari y’igihugu. Ubwo iyi komite yasuraga akarere ka Rwamagana mu kugenzura uko bakoresha neza ingengo y’imari, yavuze ko akarere katari gakwiye gutanga amafaranga mu gushyigikira ikipe itari iy’akarere.

Yabwiye Kigali Today ko mu nteko ishinga amategeko batemera ko Intara yagira ikipe y’umupira itera inkunga ku buryo bwayo, ahubwo avuga ko intara ikwiye gufasha no kugenzura ko uturere twose twagira amakipe yatwo.

Depite Mukama ati “Ubusanzwe intara igira inshingano yo kureberera no guhuza ibikorwa by’uturere twose. Ntabwo rero intara ikwiye kujya mu bikorwa irushanwamo n’uturere, ahubwo ikwiye kudushyigikira, ikatugenzura ndetse ikaba yanatubera umuhuza n’umusifuzi igihe uturere duhanganye, ariko Intara ntibe ariyo yahangana n’akarere runaka mu gikorwa icyo ari cyo cyose.”

Babyemerenyijweho ngo bateze siporo imbere

Rwagaju Louis uyobora akarere ka Bugesera avuga ko gushyiraho ikipe y’Intara y’Iburasirazuba babyemeranyijweho mu rwego rwo gushyigikira siporo mu Ntara yose muri rusange, gusa ngo kuba intara itari ifite aho ikura ingengo y’imari yayo, uturere twose twemera kuyitangamo umusanzu.

Agira ati “Intara yashyizeho umuhigo wo kubaka siporo ikomeye mu ntara, ndetse tukagira byibura n’ikipe mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru. Uturere twose rero twemeye kujya dutanga umusanzu muto muto ariko iyo kipe ikabaho.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Nehemie Uwimana nawe avuga ko abayobozi b’Uturere n’Intara bifuje guhuriza imbaraga hamwe ngo bazubake ikipe ikomeye yagera mu cyiciro cya mbere, kuko ngo Intara y’Iburasirazuba ariyo itagira ikipe n’imwe mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bugesera FC.
Bugesera FC.

Bwana Nehemie Uwimana ati “Gushyiraho ikipe imwe y’intara yose byatewe n’uko twashakaga ikipe imwe ikomeye, aho gutatanya imbaraga mu makipe menshi ya buri karere.”

Umuturage utashatse kuvuga amazina ye asanga kugira ikipe imwe y’Intara yose bishobora kubuza uturere twose kugira amakipe yatwo, ahari abayobozi badakunda siporo bakiyitirira ikipe y’intara, naho abakunda siporo bagatatanya imbaraga mu makipe y’Uturere n’ikipe y’Intara.

Avuga ko hari uturere two mu zindi ntara dufite amakipe yatwo y’umupira w’amaguru kandi akina neza, ndetse akanakina mu cyiciro cya mbere kandi bitagombye ko intara yose igira ikipe imwe.

Uwitwa Mugabe Deo we afite icyifuzo ko niba uturere twose dutanga imisanzu mu ikipe ya Sunrise FC ikwiye no kuzajya igira imikino ikinira muri buri karere kayitera inkunga kose, abaturage b’utwo turere bakareba imikino iyo kipe ikina muri shampiyona.

Mugabe ati “Ubwo se ni gute abaturage batera inkunga ikipe ntibazigere bayibona na rimwe ikina ko umwaka ushize wose yakiniraga i Rwamagana gusa? Iyo kipe ikwiye kujya izenguruka mu turere twose mu mikino inyuranye yakira, twese abaturage tukayibona aho ikina kuko nitwe tuyishyigikira tukayibeshaho naho ubundi abayobora iyo kipe baba batatwitayeho rwose.”

Intara y’Iburasirazuba niyo yonyine ifite ikipe y’umupira mu Rwanda. Hari cyakora amakipe menshi y’uturere mu gihugu hose. Mu cyiciro cya mbere harimo amakipe ya Muhanga na Gicumbi akina yitirirwa uturere tuyatera inkunga ari natwo twayashinze.

Hari kandi amakipe nka AS Kigali ifashwa n’umujyi wa Kigali, Amagaju FC y’akarere ka Nyamagabe, Mukura VS y’akarere ka Huye, Espoir FC y’akarere ka Rusizi na Rayon Sports isigaye ari ikipe y’akarere ka Nyanza.

Guverineri Uwamariya uyobora Intara y'Uburasirazuba.
Guverineri Uwamariya uyobora Intara y’Uburasirazuba.

Ikipe y’Intara y’Iburasirazuba yatekerejwe igihe iyo Ntara yayoborwaga na Madamu Aissa Kirabo Kacyiira bivugwa ko yakundaga imikino cyane. Icyo gihe ariko Intara yashishikarizaga uturere gutanga inkunga ku ikipe y’abaturage yitwaga Rwamagana City FC.

Kuva mu mwaka w’imikino ushize nibwo Intara y’Iburasirazuba yashyizeho ikipe yayo, ubwo intara yari imaze guhagarika inkunga yateraga Rwamagana City FC mu buryo bwateje impaka.

Iyi kipe Sunrise FC iyoborwa na Makombe Jean Marie Vianney usanzwe ari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 37 mu mwaka w’imikino utaha, aho buri karere mu Ntara y’Iburasirazuba kazatanga umusanzu wa miliyoni 5.

Muri icyo gihe ariko, akarere ka Bugesera kazakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 20 ku ikipe ya Bugesera FC. Abayobozi b’uturere twa Ngoma na Kirehe ntibemeye kuvugana na Kigali Today no kugaragaza amafaranga bazakoresha ku makipe ya Etoile de l’Est na Kirehe FC akomoka muri utwo turere. Intara y’Iburasirazuba nayo ntiyemeye kugira icyo ivuga kuri iyi nkuru. Umwaka ushize Sunrise FC yari yakoresheje miliyoni 21, buri karere kari katanze miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka