Ingengo y’imari ya Mukura VS iziyongeraho Milioni 50 mu mwaka wa 2015/2016
Mu mwaka w’imikino wa 2015/2016,ikipe ya Mukura VS irateganya gukoresha ingengo y’imari ingana na Milioni ijana na mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda,aho agera kuri Milioni 98 ariyo yizewe aho azaturuka
Mu nama y’inteko rusange y’ikipe ya Mukura yateraniye mu karere ka Huye kuri iki cyumweru,hasuzumwe imikoreshereze y’umutungo wakoreshejwe mu mwaka w’imikino wa 2014/2015,ndetse hanemezwa ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2015-2016.

Nk’uko byagaragajwe muri raporo y’imikoreshereze y’amafaranga mu mwaka w’imikino wa 2015-2016,amafaranga agera kuri milioni ijana n’ebyiri n’ibihumbi mirongo irindwi (102,070,000).

Nyuma yo gusuzuma uko ayo mafaranga yakoreshejwe,haje kwemezwako amafaranga agera kuri 150 977 315 rwfs.
Muri aya mafaranga azakoreshwa.akarere ka Huye kazatanga 72,000,000,Volcano Express itange 16,100,000,amafaranga azava ku kibuga ni 7,000,000 mu gihe abakunzi ba Mukura VS bashobora kuzatanga 3,200,000 Rwfs.

Kugeza ubwo hakorwaga iyo ngengo y’imari amafaranga agera kuri 98 300 000 Rwfs niyo bizwi aho azaturuka, mu gihe kandi agera kuri 52 677 315 Rwfs,hataramenyekana aho azaturuka.
Muri iyi nama y’abanyamuryango ba Mukura kandi bakaba bakomeje kungurana ibitekerezo bitandukanye,bigamije gushakisha ahazava ubushobozi buzifashishwa mu mwaka w’imikino itaha,aho by’umwihariko abafana bakanguriwe gukomeza gushyigikira ikipe yabo.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Niba rayon imeze neza, match muzakinamo mwayakiriye muzinjiza arenga 7.000.000 frw. Kuba rayon itameze neza ni benshi babihomberamo, harimo n’abatayikunda bari muri ferwafa, kandi bakaba bagomba guhembwa ku mafranga yinjira ku bibuga.Bagabanye ibihato rero.