Indege yasize abakinnyi ba Kiyovu basubika urugendo

Kuri uyu wa kane taiki 01/03/2012, ikipe ya Kiyovu Sport yaheze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’aho indege ya Rwandair yagombaga kubajyana i Dar Es Salaam muri Tanzania yabasize.

Kiyovu Sport yari igiye muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura igomba gukina na Simba uzaba ku wa gatandatu tariki 03/03/2012 i Dar Es Salaam.

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Eric Serugaba, yavuze ko abakinnyi ndetse n’umutoza bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe hakiri kare bategereza abayobozi b’ikipe barangajwe imbere n’uwitwa Kamali bagombaga kujyana ariko batinda kuza.

Ubwo bahageraga basanze indege yagombaga kubajyana saa sita z’amanywa yamaze guhaguruka maze bategereza igihe kigera ku masaha abiri ku kibuga, bategereje ko babona indi ibajyana ariko biranga.

Nyuma yo kubona ko bitagishobotse ko bagenda, abayobozi b’ikipe bafashe umwanzuro wo gusubika urugendo bahita basubira mu myitozo. Bazasubukura urugendo ku wa gatanu nibaramuka babonye indege.

Umukino Kiyovu Sport yakinnye na Simba i Kigali warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Mu mukino wo kwishyura, Kiyovu Sport arasabwa kuzatsinda Simba igitego kimwe ku busa cyangwa se amakipe yombi akanganya ibitego 2 kuri 2 ku girango Kiyovu Sport yizere gukomeza.

Nubwo ariko Kiyovu Sport ifite intego yo gusezerera Simba, amakuru dukesha bamwe mu bakinnyi b’iyo kipe batifuje ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, avuga ko kugeza ubu abakinnyi batishimye kuko ngo bagiye ari nta faranga bafite kandi batarahembwa n’amafaranga y’ukwezi kwa kabiri.

Ikindi kandi ngo muri iyi minsi mbere y’uko bajya muri Tanzania, ntabwo bigeze basurwa n’abayobozi ngo bumve ibibazo byabo nk’uko bajyaga babigenza, bikaba biri mu bituma morali yabo iri hasi muri iyi minsi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngibyo ibiranga ruhago yo mu rwanda bigatuma itajya mbere. wasobanura gute uburyo abantu babagabo batinda indege ikabasiga. ubwo se ayo bari buhombe ntabagombaga kuyakemuza bbimwe mu bibazo baba bafite. abo bayobbozi ariko bazahanengwe mu ruhame. bari bagize amahhirwe yo kugerayo kare bakamenyera none ngo bazagenda ejo bucya bakina, yewe nzaba mbarirwa!

Kiiza yanditse ku itariki ya: 1-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka