Imvura iherutse kwibasira Nyanza na Nyamagabe irongera igwe?
Muri weekend ishize, habaye byinshi byo kwishimira; hari imyidagaduro yazanywe na IshowSpeed ukunzwe n’abatari bacye muri iyi si ya Rurema, kuko nasanze n’abana bato bamuzi kundusha. Ariko hari n’ibindi byinshi byabaye ku bakunda kwidagadura.
Habaye n’umukino wa Super Cup mu bagore, aho Rayon Sports yihereranye Indahangarwa iyinyagira ibitego bine ku busa, iyitwara igikombe.
Byari uburyohe kuko mbere gato, Indahangarwa na zo zari zakubise She Rayon Sports ahababaza zikayitwara Igikombe cy’Amahoro.
Ku mugoroba w’uwo munsi ariko, ndavuga ku wa gatandatu tariki 10 Mutarama, Super Cup y’Abagabo nayo yahuje abakeba b’ibihe byose, APR a.k.a Nyamukandagira cyangwa Igikona bitewe n’amadarubindi umufana yambara, na Rayon Sports a.k.a Gikundiro cyangwa Gasenyi nabwo bitewe n’ibara ry’amarangi umufana yisiga.
Stade Amahoro yari yakubise yuzuye, yanyeganyeze, ariko n’inshundura zaranyeganyeze karahava.
APR FC yiherereranye, nako yakubitiye Rayon Sports imbere y’imbaga y’abafana ibitego 4-1, maze igikuba kiracika.
Rayon Sports byarayibabaje, ariko abafana bo byabaguye nabi cyane. Mu minsi ishize havuzwe inkuru ibabaje y’umuntu wiyambuye ubuzima mu Karere ka Kayonza, bikaba bivugwa ko ngo yaba yarabitewe no kunanirwa kwakira uku kwihanangirizwa kw’ikipe yihebeye.
Ku rundi ruhande rero, muri iriya minsi nabwo habaye akaga ku Ikipe y’Amagaju, igifite akabyiniriro ko kwitwa Ikipe y’umwami, kuko yabayeho mu mateka y’igihe cya cyami, ariko ikaba nta bindi bitangaza izwiho uyu munsi.
Ikipe y’Amagaju yacakiranye na Al Hilal yo muri Sudani iri gukina Shampiyona y’u Rwanda kuko iwabo umutekano udahagije ku buryo bakina.
Aha rero, Al Hilal yanyagiye Amagaju iyatsinda ibitego umunani ku busa, ariko nta makuru y’agahinda kenshi yamenyekanye mu bafana y’ikipe y’i Nyamagabe.
Bashobora kuba bariyakiriye, cyane ko bashobora kuba bari babizi ko nta gikomeye bakora imbere y’iki gikomerezwa.
Iyi weekend rero, bigiye kongera kuba. Al Hilal iracakirana na Rayon Sports i saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu gikombe cya Shampiyona, ku matara y’Amahoro. Aha nta kibazo nk’icyabaye kuri Pele Stadium aho Amagaju yahondaguriwe, kuko umuriro wabuze, nk’uko bisanzwe iteka hariya kuri stade yo ku rya nyuma.
Ariko se Al Hilal irakora Rayon Sports nk’ibyo yakoze Amagaju? Bamwe barabyemera abandi bakabihakana, bakavuga ko uko biri kose, imbere y’Abafana, mu ntege nke ifite muri iyi minsi, Rayon Sports itaba mbi bigeze aho.
Gusa, abazi iby’umupira nabo bakomeje kuvuga ko Al Hilal atari ikipe yo gukinisha. Iyi kipe mu minsi ishize yari yohereje abakinnyi mu Ikipe y’igihugu ubwo yakinaga AFCON n’ubwo yaviriyemo mu matsinda. Hari imikino rero ya shampiyona ya hano mu Rwanda Al Hilal yakinnye idafite ab’inkwakuzi muri yo, ariko ubu irikwije neza.
Mu gihe rero Rayon Sports ihura na Al Hilal Abafana ubu batangiye kubwira Rayon Sports ngo "nicire birarura ubuzima bw’abafana itabukinisha"
Hari umunyamakuru wagiriye inama Rayon Sports ati "Mwihagarareho ariko nyabuneka mutitoneka dore mwakomeretse nabi."
Ubu ku rutonde rwa shampiyona. Al Hilal iri ku mwanya wa kabiri, n’amanota 32, ikaba irusha Rayon Sports iri ku mwanya wa cyenda, n’amanota 24.
Undi mukino rero uzaba muri iyi weekend, ni uzahuza Al Merreikh SC na yo yaturutse muri Sudani, ikazahura na APR FC.
Abanyamakuru ba Siporo ubu baravuga ko APR FC imeze neza, ariko na Al Merrikh SC ngo ntabwo imeze nabi, ku buryo bavuga ko izi kipe zishobora kujya mi mitsi gatanu kuri gatanu.
Mu mukino uheruka, Al Merreikh SC yahuye na Mukura VS kuri Pele Stadium banganya 1-1, ariko tugarutse kuri APR y’iwacu, abakinnyi amakipe yacu afite, bakina uko baramutse.
Uyu munsi APR ihagaze ku mwanya wa gatatu n’amanota 32 ikaba iri imbere ya Al Merreikh SC iri ku mwanya wa kane n’amanota 30.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Nashyiremo imbaraga