Mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa Espoir mushya, Sogonya Hamisi, uvuye mu ikipe ya Etincelle FC yatangaje ko agiye gukora iyo bwabaga kugira ngo iyo kipe izazamuke neza kandi ngo abifitiye icyizere n’ubushobozi kuko abifitiye ibikombe bitanu yahesheje ayandi makipe.
Bimwe mu byo uwo mutoza ashyize imbere ni ukuvugurura ikipe yongeyemo abakinyi bashya batanu avanye mu makipe amwe akomeye yo mu Rwanda.

Muri Rayon Sport yakuyemo umukinyi witwa Mamba; ndetse hari n’abandi azakura muri Etincelle FC na Mukura ndetse akubakira no ku bana bavuka Rusizi.
Abafana b’iyo kipe batangaza ko banejejwe n’uko ikipe yabo isubiye mu cyiciro cya mbere bityo bakaba bari inyuma y’ikipe yabo kandi ngo biteguye kuzatahana itsinzi.
Icyemezo cyo gusubiza Espoir mu cyiciro cya mbere cyafatiwe mu nama rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yateranye tariki 09/09/2012.
Musabwa Euphrem
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|