Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yatsinze Kenya mu mukino ubanza

Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore yagize intangiro nziza mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, ubwo yatsindaga Kenya igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 16/2/2014.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Alice Niyoyita n’umutwe ku munota wa 26, ku mupira waturutse muri Koroneri (Corner) yatewe neza na Nyirahafashimana Marie Jeanne.

Ikipe y’u Rwanda yaherukaga muri ayo marushanwa mu mwaka wa 2009 ubwo yasezererwaga na Uganda ku ikubitiro, yinjiranye mu kibuga imbaraga nyinshi cyane no gusatira buri kanya, ariko Ibangarye Anne Marie na Nyirahafashimana Marie Jeanne bagerageje gutera mu izamu rya Kenya basanga umunyezamu wayo Rose Mary Alucchi ahagaze neza.

Ikipe y'u Rwanda yakinnye umukino unogeye ijisho.
Ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino unogeye ijisho.

Nyuma y’icyo gitego cyatsinzwe na Alice Niyoyita, ikipe ye Kenya nayo yatangiye gusatira ariko ba myugariro b’u Rwanda bari bayobowe na Nibagwire Sifa Gloria, barinda izamu ryabo neza.

Igice cya kabiri nicyo cyagaragayemo umukino mwiza ku mpande zombi, amakipe akina umukino wo guherezanya umupira wihuta, ariko ibitego birabura.

Mbere y’uko umukino urangira, Uwamahirwe Shadia wigaragaje cyane mu gice cya kabiri, yabonye amahiwe akomeye mbere y’izamu rya Kenya, ariko umupira awuteye ukubita umutambiko w’izamu.

Uwamahirwe usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali, yari abonye penaliti ubwo yashyirwaha hasi mu rubuga rw’amahina rwa Kenya ariko umusifuzi abitesha agaciro.

Uwamahirwe Shadia yigaragaje cyane mu gice cya kabiri, gusa ntiyabasha kunyeganyeza incundura.
Uwamahirwe Shadia yigaragaje cyane mu gice cya kabiri, gusa ntiyabasha kunyeganyeza incundura.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Grace Nyinawumuntu, wagaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’umukino, yavuze ko ari ikintu gikomeye bakoze kuko ari ubwa mbere mu myaka hafi itanu iyo kipe yari isubiye mu kibuga ikanabona itsinzi, kandi yijeje Abanyarwanda kuzabona itsinzi mu mukino wo kwishyura.

“Abakinnyi banjye bagaragaje ko bashoboye kandi bakinnye neza nta gihunga. Ubu tugiye kwitegura neza kandi nitunagera muri Kenya mu mukino wo kwishyura, tuzakina twiyibagije igitego dutsindiye hano, ahubwo naho turashaka kuzahatsindira bityo tugasezerera Kenya”; Nyinawumuntu.

Nyuma y'umukino Minisitiri wa Sport n'umuco Protais Mitali yagiye gushimira ikipe y'u Rwanda.
Nyuma y’umukino Minisitiri wa Sport n’umuco Protais Mitali yagiye gushimira ikipe y’u Rwanda.

Umutoza wa Kenya wemeye ko yarushijwe n’ikipe y’u Rwanda, avuga ko umukino wo kwishyura uzaba utoroshye ngo ariko agiye gutegura ikipe ye neza ku buryo nayo izatsindira muri Kenya.

Ati “Ikipe y’u Rwanda yakinnye neza kandi yaturushije amayeri menshi mu kibuga, ariko natwe tugiye gukora cyane, dukosore amakosa yakozwe, kandi ndizera ko nidushyira hamwe, i Nairobi tuzatsinda n’ubwo nzi neza ko bizadusaba imbaraga nyinshi”.

Umukino wo kwishyura izabera Nairobi nyuma y’ibyumweru bibiri, maze ikipe ikomeje mu cyiciro kizakurikiraho izakine n’ikipe ya Nigeria bakunze kwita ‘Super Falcons’, ikipe yatwaye igikombe cya Afurika inshuro umunani, ikaba imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro esheshatu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko bashiki bacu mukomere kandi nti mugire ubwoba
hano muri Kenya turibeshituzaza kubawhyigikiraturi
beshi nuko murisanga.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka