Ikipe y’abaminisitiri n’ingabo z’u Rwanda yegukanye igikombe cyateguwe n’Imbuto Foundation
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ishize Imbuto Foundation itanga ubufasha ku bana b’abakobwa,kuri uyu wa gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora,habaye irushanwa ryahuje abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation maze rygegukanwa n’ikipe yari igizwe n’abaminisitiri n’Ingabo.
Muri iyi mikino yakinwaga n’abagore,umukino wa mbere wahuje ikipe yari igizwe na bamwe mu banyamakuru b’abagore bibumbiye mu mu ishyirahamwe ryitwa ARFEM,ihatana n’ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko bafatanije na polisi y’u Rwanda.


Uwo mukino waje kurangira ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko bafatanije na Polisi y’u Rwanda batsinze abanyamakuru ibitego 4-0

Umukino wa kabiri waje guhuza ikipe y’abakinnyi baturuka muri Ministeri bafatanije n’abayobozi b’intara n’uturere,aho bakinaga n’ikipe y’Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo.
Uwo mukino waje kurangira abari muri Ministeri/abayobozi b’intara n’uturere batsinze 2-0


Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe y’abakinnyi baturuka muri Ministeri bafatanije n’abayobozi b’intara n’uturere ndetse n’ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko bafatanije na Polisi y’u Rwanda, umukino waje kurangira ari ubusa ku busa,maze hiyambazwa Penaliti,aho ikipe ikipe y’abakinnyi baturuka muri Ministeri bafatanije n’abayobozi b’intara n’uturere yaje gutsinda ikipe y’abagize inteko ishingamategeko bafatanije na Polisi y’u Rwanda Penaliti 3 kuri 2.

Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame,Madame wa Perezida wa Republika y’u Rwanda, ikaba yuzuza inshingano zayo ibinyujije mu buvugizi ikora, kwegera imiryango itandukanye, kwigisha, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiruko rufite impano.












Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|