Ikibazo cya ba rutahizamu cyatumye u Rwanda runganya na Nigeria

Kutamenya kuboneza imipira mu izamu ni imwe mu mbogamizi ikomeye yatumye u Rwanda runganya ubusa ku busa na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika muri 2013.

Nubwo Nigeria ari ikipe ifite amateka akomeye muri ruhago ikanagira abakinnyi bakina mu mashampiyona akomeye ku isi, twabwo yigeze ikanga Amavibi kuko wabonaga abasore b’u Rwanda bakina ari nta gihunga ndetse bakarusha Nigeria guhanahana neza umupira.

Umukino ugitangira nibwo Nigeria yashatse gutungura u Rwanda ku mashoti yatewe na Peter Osaze Odemwingie na Ejike ariko basanga Ndoli Jean Claude wari urinze izamu ry’u Rwanda ahagaze neza.

Nyuma y’iminota 15 y’igice cya mbere, Amavubi yari amaze kumenyera neza umukino, maze batangira gukina umupira mwiza ari na ko bashakisha amahirwe yo kubona ibitego.

Ikipe y’u Rwanda yaranzwe no kunanirwa gutsinda ibitego kandi yari yabonye amahirwe menshi. Mu gice cya mbere, Daddy Biroro yahaye umupira mwiza Meddy Kagere maze ananirwa gushyira umupira mu izamu rya Nigeria ryari ririnzwe na Vinent Enyeama.

Iri shoti rya Meddy Kagere umunyezamu wa Nigeria yarifashe bimugoye
Iri shoti rya Meddy Kagere umunyezamu wa Nigeria yarifashe bimugoye

U Rwanda rwakomeje gushaka amahirwe rwotsa igitutu Nigeria ariko Kapiteni wa Nigeria, Joseph Yobo, na bagenzi be bari bafatanyije kugarira izamu rya Nigeria bakomeza kubuza ba rutahizamu b’u Rwanda gutsinda.

Bigaragara ko muri rusange u Rwanda rwarushije Nigeria gukina neza kuko u Rwanda rwanabonye koroneri na coup francs nyinshi kurusha Nigeria ariko abasore batozwa na Milutin Micho bananirwa kuzibyaza umusaruro.

Muri uwo mukino wabaye tariki 29/02/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, u Rwanda rwagowe cyane n’umusore witwa Ejike Christantus ukina muri Enugu Rangers yo muri Nigeria na Musa Ahmed ukina muri CSK Moscou mu Burusiya, ariko basanga abasore bakina inyuma mu Mavubi bari maso bababuza gutaha izamu.

Kunanirwa gutsinda byagaragaye cyane mu gice cya kabiri ubwo Bokota Labama yari yinjiye mu kibuga maze u Rwanda rukaza umurego ariko gutsinda biranga. Daddy Birori, Bokota Labama na Kagere Meddy bose babonye uburyo bwo gutsinda muri uwo mukino ariko kubona izamu biba ikibazo.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Gasana Eric yarenguye umupira mwiza awuha Daddy Birori wari uhagararanye n’izamu, ariko kuwunyuza ku munyezamu Vinvent Enyeama bimubera ihurizo.

Aha habuze gato ngo igitego cy'Amavubi cyinjire mu izamu rya Nigeria
Aha habuze gato ngo igitego cy’Amavubi cyinjire mu izamu rya Nigeria

Abitegereje neza bahamya ko uwo mupira Birori yananiwe gutera waba wararenze umurongo w’izamu, ariko umusifuzi w’umunya-Afurika y’Epfo, Danniel Bennet, wayoboye uwo mukino ntiyigeze abiha agaciro, nuko amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uwo mukino, umutoza w’u Rwanda, Milutin Micho, yashimye abasore be ko bakinnye neza, gusa avuga ko ababajwe n’uko adatsinze Nigeria kandi Amavubi yarabonye amahirwe menshi cyane kurusha Nigeria.

Micho avuga ko agiye gutegura neza ikipe agakosora amakosa yakozwe muri uwo mukino yibanda cyane kuri ba rutahizamu. Micho yavuze ko n’ubwo Nigeria ifite amahirwe yo gukomeza kuko izaba ikinira iwabo mu mukino wo kwishyura uzaba muri Kamena, ngo aracyafite icyizere cy’uko ashobora kuzayitsindirayo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka