Ikibazo cya Rayon Sports cyagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko

Kuri uyu wa Gatatu, Depite Nizeyimana Pie yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere guhagurukira ikibazo cya Rayon Sports kuko abakunzi bayo bakwiriye kurindwa agahinda.

Ibi iyi ntumwa ya rubanda yabigarutseho mu Nama Ihuriweho n’Imitwe yombi aho yagezwagaho raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere y’umwaka wa 2024/2025 ndetse na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026, maze asaba uru rwego guhagurukira ibibazo bihora bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports bimaze igihe.

Depite Nizeyimana Pie yavuze ko iyi kipe ikundwa n’abatari bacye, bityo ko hakwiriye kurebwa uko aba bakunzi barindwa agahinda baterwa n’ibyo bibazo bihoramo.

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe yumvikamo ibibazo by’imiyoborere ndetse no kugongana kw’inzego zayo aho byumwihariko icyuho mu mategeko shingiro yayo gituma buri wese atamenya imbago ze, ibibazo iri kurwana nabyo uyu munsi ku buyobozi bwatowe mu Ugushyingo 2024, ariko yanahuye nabyo mu mwaka w’i 2020 bigatuma Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rugira uruhare mu kubikumura, bityo n’ubu benshi bakaba babona biwkiriye ko rwakongera gufasha mu ikemurwa ryabyo.

Kuva haba amatora tariki 16 Ugushyingo 2025, ubu hari kuvugururwa amategeko ndetse Perezida Twagirayezu Thaddée aheruka gutangaza ko nibura muri Mutarama 2026 azaba yamaze kujya ku murongo.

Depite Nizeyimana Pie yabigarutseho mu Nama Ihuriweho n'Imitwe yombi aho yagezwagaho raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere y'umwaka wa 2024/2025 ndetse na gahunda y'ibikorwa by'umwaka wa 2025/2026
Depite Nizeyimana Pie yabigarutseho mu Nama Ihuriweho n’Imitwe yombi aho yagezwagaho raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere y’umwaka wa 2024/2025 ndetse na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026
Depite Nizeyimana Pie yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports barindwa agahinda baterwa n'ibibazo bihoramo
Depite Nizeyimana Pie yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports barindwa agahinda baterwa n’ibibazo bihoramo

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka