Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iraba ikomeza kuri uyu wa Gatatu ku bibuga bitandukanye, haba ku makipe arwanira igikombe, ndetse no ku makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Umukino ubimburira indi ni umukino uza guhuza ikipe ya Police FC na Rutsiro ku i Saa SIta zuzuye ku kibuga cya Bugesera, uyu mukino ukaza gukurikirwa n’uwo Rayon Sports na APR FC ku i Saa Cyenda n’igice.
Ibyo imibare ivuga ku mikino yagiye ihuza Rayon Sports na APR FC
Ni amakipe abiri agiye gukina APR FC ari yo ifite icyizere cy’igikombe aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 aho iyanganya na AS Kigali ya mbere, mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo icyizere cyamaze kuyoyoka aho kugeza ubu ifite amanota atanu gusa.
Aya makipe amaze guhura inshuro 91

Aya makipe ahora ahanganye yatangiye guhura mu mwaka wa 1995, APR aho amaze guhura inshuro 91 mu mikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa.
Ikipe ya APR FC kugeza ubu imaze gutsinda imikino myinshi kuko yatsinze 39, naho Rayon Sports itsinda imikino 29 mu gihe banganyije inshuro 23, APR FC ikaba yaratsinzemo ibitego 248 naho Rayon Sports yinjiza ibitego 120.

Rayon Sports ifite agahigo ko gutsinda uyu mukino ibitego byinshi aho imaze kuyitsinda inshuro 2 ibitego 5-2. Bwa mbere byari tariki ya 3 Ugushyingo 1996 mu mukino wari wateguye n’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda ‘UNR’ mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gusana ibyangiritse kubera inkongi y’umuriro muri iyi kaminuza.

Indi nshuro APR FC yatsinzwe na Rayon Sports 5-2 ni tariki ya 26 Ukwakira 1997 mu mukino wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari yegukanye.
Muri 2017 ni wo mwaka aya makipe yahuye inshuro nyinshi kuko yahuye inshuro 5. APR FC yatsinzemo 2, tariki ya 21 Mutarama 2017 muri shampiyona 1-0, yongera tariki ya 1 Gashyantare 2017 mu mukino w’ikombe cy’Intwari.
Imikino 6 buri kipe iheruka gukina
APR FC
13.06.21 APR FC 3-0 FC Police Kigali
10.06.21 Bugesera FC 0-3 APR FC
14.05.21 APR FC 3-1 AS Muhanga
11.05.21 APR FC 2-1 Bugesera FC
08.05.21 Bugesera FC 0-3 APR FC
05.05.21 AS Muhanga 1-3 APR FC
Rayon Sports
13/06/2021 Marines FC 1-1 Rayon Sports
10/06/2021 FC Police Kigali 1-1 Rayon Sports
17/05/2021 Gasogi United FC 1-1 Rayon Sports
14/05/2021 Rayon Sports 1-1 Kiyovu Sports
05/05/2021 Kiyovu Sports 3-2 Rayon Sports
02/05/2021 Rayon Sports 1-0 Gasogi United FC
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aper iratsinda (2-0)