Iby’umutoza wa Police FC bikomeje kuba urujijo

Nyuma y’aho shampiyona irangiriye, mu Rwanda ndetse no muri Uganda hakwirakwiye amakuru avuga ko Police FC yamaze guha akazi k’ubutoza umunya Uganda Sam Ssimbwa ndetse ko yaba yararangije gusinya amasezerano yo kuzayitoza imyaka ibiri ariko ubuyobozi bw’iyo kipe ntiburashyira ahagaragara ukuri nyako.

Police FC yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Rayon Sport, iracyafitanye amasezerano n’umutoza w’umunya Serbia Goran Kopunovic agomba kuzarangira tariki 01/07/2013.

N’ubwo uyu mutoza yakunze guhangana n’amakipe akomeye nka Rayon Sport na APR FC, ariko mu myaka itatu yari ayimazemo ntiyabashije kwegukana igikombe na kimwe, n’ubwo akenshi iyo kipe ya Polisi y’igihugu yakunze kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro.

Kuba uwo mutoza atarabashije kugira igikombe na kimwe yegukana, ni imwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutuma Police FC itamwongerera amasezerano, ahubwo bikavugwa ko yahisemo kuzana umunya Uganda Sam Ssimbwa ngo aze kumusimbura.

Sam Ssimbwa, byemezwa n'itangazamakuru mu rwanda no muri Uganda ko yamaze kwemeranywa na Police FC kuyitoza.
Sam Ssimbwa, byemezwa n’itangazamakuru mu rwanda no muri Uganda ko yamaze kwemeranywa na Police FC kuyitoza.

Uretse itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagarutse cyane ku nkuru y’uko uyu Ssimbwa yaba yaramaze guhabwa akazi na Police FC, iryo muri Uganda naryo ryahamije iyi nkuru, ndetse rikemeza ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu nkuru yarwo, urubuga rwa interineti rwo muri Uganda kawowo.com rwanditse rugira ruti, “Simbwa yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri na Police FC yo mu Rwanda, akaba ari ubwa kabiri agiye gutoza mu Rwanda”.

Mu kiganiro twagiranye na Alphonse Katarebe, umuyobozi wa Police FC, yahakanye ayo makuru, avuga ko kugeza ubu Goran akiri umutoza wabo kandi ko ari nta makuru ya Ssimbwa azi.

Katarebe yagize ati, “Sinzi aho abantu barimo gukura ibyo bihuha, kuko na Ssimbwa bavuga nta kintu turavugana. Police FC ifite akanama gashinzwe kugura abakinnyi n’abatoza, kugeza ubu ntacyo barambwira nka perezida. Gusa muri iyi minsi tugiye gukora inama ku buryo mu gihe gito tuzatangaza amakuru ajyanye n’umutoza wa Police FC”.

Goran Kopunovic watozaga Police azasoza amasezerano ye tariki ya mbere Nyakanga.
Goran Kopunovic watozaga Police azasoza amasezerano ye tariki ya mbere Nyakanga.

Inkuru ya Sam Ssimbwa niramuka yemejwe ku mugaragaro, izaba ari inshuro ya kabiri aje gutoza mu Rwanda, nyuma ya 2006 ubwo yatozaga Atraco FC yaje gusenyuka nyuma, akaba yarayivuyemo ari nta gikombe atwaye.

Sam Ssimbwa yari amaze iminsi ari nta kipe atoza kuva muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yo gutandukana n’ikipe yitwa SC Victoria yo muri Uganda.

Uyu mutoza wamenyekane cyane muri aka karere, yatoje amakipe atandukanye muri Uganda nka KCC, Express, Simba, Sofapaka yo muri Kenya ndetse akaba yaranatoje ikipe y’igihugu ya Uganda nk’umutoza wungirije.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka