Ibitego bitatu bya Daddy Birori byahesheje u Rwanda gusezerera Libya
Ibitego bitatu byatsinzwe na Rutahizamu Daddy Birori ku wa gatandatu tariki ya 31/5/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, byatumye u Rwanda rusezerera Libya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Birori usanzwe akinira ikipe ya Vita Club muri Congo, yigaragaje cyane muri uwo mukino ubwo ku munota wa 38, ahawe umupira mwiza na Tuyisenge Jacques yatsindaga igitego cya mbere, akaza gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 62 ndetse no ku wa 71 ubwo yatsindaga igitego cya gatatu.

Muri uwo mukino wa mbere ku mutoza mushya w’Amavubi Stephen Constantine, ikipe y’u Rwanda itaherukaga intsinzi, yarushije cyane Libya byaba imbere y’izamu ndetse no kwiharira umupira, ariko amakipe yombi yakinnye iminota 38 ari nta gitego kiraboneka.
Daddy Birori wafatanyaga na Ndahinduka Michel gusatira, bakomeje kotsa igitutu ba myugariro n’umunyezamu wa Libya bagaragazaga kutumvikana neza, maze ku munota wa 38 Daddy Birori abatsindana igitego cy’umutwe ahawe umupira mwiza na Tuyisenge Jacques.

Amakipe yagiye kuruhuka ari igitego 1-0, benshi bibwira ko Libya, yatwaye igikombe cya CHAN iheruka, igaruka mu kibiga igasatira cyane ndetse ikaba yanatsinda, ariko siko byagenze kuko yakomeje kurushwa cyane n’u Rwanda.
N’ubwo Libya iri ku mwanya wa 62 ku isi, ikaba irusha u Rwanda imyanya 69, yashakishije uko yakwishyura ariko ba myugariro Salomon Nirisarike na Bayisenge Emery bari bahagaze neza hamwe n’umunyezamu Ndoli Jean Claude bayibuza amahirwe yo kwishyura.

Ubusatirizi bw’u Rwanda ahanini bwakoreshaga imipira inyura ku mpande ahakinaga Mwemere Ngirinshuti imbere ibumoso na Tuyisenge Jacques imbere iburyo, bwakomeje gutanga umusaruro ubwo ku munota wa 62, Daddy Birori yongeraga kunyeganyeza incundura na none ahawe umupira mwiza na Tuyisenge Jacques bari bakoranye neza.
Libya yagaragazaga gucika intege cyane, yageze aho igabanya gusatira ahubwo ikipe y’u Rwanda igumana umupira igihe kinini ari nabyo baje kuvamo igitego cya gatatu nacyo cyatsinzwe na Daddy Birori ahawe umupira mwiza na kapiteni Haruna Niyonzima.

Umukino warangiye ari ibitego 3-0 bituma u Rwanda rusezerera Libya yari yanganyije n’u Rwanda ubusa ku busa mu mukino ubanza wari wabereye muri Tunisiya, Amavubi akazakina mu cyiciro cya kabiri cy’ayo majonjora n’ikipe iza kurokoka hagati ya Congo Brazzaville na Namibia zikina kuri iki cyumweru.
Intsinzi u Rwanda rwabonye rutsinda ikipe yo mu bihugu by’Abarabu yaherukaga muri 2008 ubwo u Rwanda rwatsindaga Maroc ibitego 3-1kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ndetse n’icy’isi cyo muri 2010.


Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|