Ibitego 2 byo mu minota y’inyongera byatumye Man City itwara igikombe

Iminota 5 y’inyongera yongewe ku mukino wahuzaga Manchester City na Queens Park Rangers (QPR) tariki 13/05/2012, yatumye Manchester City ibona ibitego 2 byatumye itwara igikombe, nyuma y’aho Manchester United zarwaniraha igikombe yizeraga kugitwara kuko yo yari yatsinze Sunderland igitego kimwe ku busa.

Imikino yose y’umunsi wa nyuma wa shampiyona mu Bwongereza yabereye umunsi umwe. Imikino yagombaga kugaragaza ikipe itware igikombe ni uwahuje Manchester City yari iri ku mwanya wa mbere na QPR n’uwahuje Manchester United yari ku mwanya wa kabiri na Sunderland.

Bitewe n’uko amakipe yombi yanganyaga amanota ariko Man City ikaza ku mwanya wa mbere kubera ibitego byinshi yari izigamye, Manchester City yasabwaga gutsinda umukino wayo wa nyuma igategereza kureba niba Man City itsindwa.

Manchester United yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 20 w’igice cya mbere, gitsinzwe na Wayne Rooney. Manchester City yagowe cyane na QPR yategereje umunota wa 39, ubwo Pablo Zabaleta yatsindaga igitego cya Man City mbere y’uko bajya kuruhuka.

Abakinnyi ba Manchester City bishimira igikombe.
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igikombe.

Ikipe ya QPR yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ntabwo yacitse intege, kuko yaje kwishyura icyo gitego ku mumota wa 48, gitsinzwe na Djibril Cissé.

Bitewe n’ishyaka ryari riri ku mpande zombi, Kapiteni wa QPR Joe Barton yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 55 ubwo yari amaze gukubita Carlos Tevez.

Uko guhabwa ikarita y’umutuku byatumye QPR itongera gusatira, ahubwo isubira inyuma kurinda izamu ryayo. Ibyo byatumye Mancheser City isatira cyane na ba myugairiro bayo bose barasatira bashaka igitego ariko kirabura.

Uko gisiga izamu kwabo, byatumye QPR ibatungura maze ibatsinda igitego cya kabiri, igitego cyahise gica intege abakunzi ba Man City n’umutoza, Roberto Manchini, kuko babonaga ko ibyabo birangiye, dore ko bari bamaze kumenya ko Manchester United yamaze kubona igitego.

Manchester City yakomeje gusatira, ariko kugeza ku munota wa 90 byari bikiri ibitego 2 bya QPR kuri kimwe cya Man City.

Iminota itanu y’inyongera ni yo yabaye ingirakamaro cyane ku ruhande rwa Man City, kuko ku munota wa 91 Edin Dzeko yatsinze igitego cya kabiri cya Man City, mbere gato y’uko Sergio Kun Aguero atsinda igitego benshi batazigabirwa, kuko yagitsinze ku munota wa 95 ari nawo wa nyuma, maze ahesha igikombe Man City nyuma y’imyaka 44 itagikoraho, maze abafana bava mu byicaro byabo buzura muri stade bivanga n’abakinnyi biba ibyishimo bidasanzwe.

Nyuma yo kubura igikombe, umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, w’imyaka 70 washakaga igikombe cya 20, yatangarije Dailymail.co.uk dukesha iyi nkuru ko ashimira Man City kubera ko yatwaye igikombe kandi ngo yari igikikwiye, gusa avuga ko amateka Manchester United yubatse bizagora Man City ko izayageraho.

Yagize ati “Ndashimira Manchester City ko batwaye iki gikombe mu buryo bogoye cyane, iyo rero ubashije kuba uwa mbere uba ugomba gushimirwa. Birumvikana, turababaye ariko nta kundi ibi bibaho mu mupira w’amaguru kandi biha isomo abakinnyi cyane cyane bakiri batoya kuko bamenya ko n’ibihe bibi bijya bibaho. Gusa Manchester United ni ikipe ikomeye, ifite amateka menshi ku buryo n’ubwo Manchester City yatwaye iki gikombe, bizabafata imyaka ijana kugirango bayagereho”.

Mugenzi we, umutaliyani Roberto Manchini yavuze ko kuba yatwaye igikombe ari uko ikipe ye ikomeye kurusha izindi, gusa avuga ko uko uyu mukino wa nyuma wagenze bitangaje ndetse no kuva yabaho ari ubwa mbere abonye ibintu nka biriya.

Ati “Uko iyi shampiyona yarangiye biratangaje cyane. Kuva nabaho sinigeze mbona umukino wa nyuma nk’uyu, byandenze mu by’ukuri. Ndahamya ko twakinnye umukino mwiza, dutsindwa ibitego bikeya, dutsinda byinshi ndetse tunatsinza Manchester United inshuro ebyiri. Byari biteye ubwoba kubona dutsindwa ibitego 2 kuri 1, ariko twaje gutsinda ibitego bibiri mu minota ya nyuma, dutwara igikombe. Tugomba kubyishimira kuko twari tubikwiye”.

Abafana ba Manchester City bishimira insinzi.
Abafana ba Manchester City bishimira insinzi.

Manchester City itwaye igikombe ifite amanota 89, ikaba inganya amanota na Manchester United, gusa Man City izigamye ibitego 64, mu gihe mukeba wayo Man United izigamye ibitego 56.

Arsenal nayo yashimangiye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda West Bromwich Albion ibitego 3 kuri 2. Tottenham Hotspurs nayo yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kane, mu gihe Bolton, Blackburn na Wolves zahise zisubira mu cyiciro cya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABEMERA PRR!

MUHIRE yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka