Ibitego 12-1 mu mikino ibiri nibyo u Rwanda rwatsinzwe na Nigeria ruhita runasezererwa

Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezerewe na Nigeria iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 12-1 mu mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yari yatsinzwe ibitego 4-1 mu mukino ubanza wari wabereye mu Rwanda, yatsinzwe ibindi bitego 8-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade Ahmadu Bello mu mugi wa Kaduna uherereye muri kilometero 200 uvuye i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria kuri uyu wa gatandatu tariki 07/06/2014.

Ikipe y'u Rwanda irimo abakinnyi bakiri batoya iracyafite byinshi byo kwiga.
Ikipe y’u Rwanda irimo abakinnyi bakiri batoya iracyafite byinshi byo kwiga.

N’ubwo ikipe y’u Rwanda yakoze urugendo rurerure ndetse ntinakirwe neza nk’uko byatangajwe na Felicitée Rwemarika, ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA kaba ari nawe wari ukuriye itsinda ryagiye muri Nigeria, ikipe y’u Rwanda yarushijwe cyane umupira mu buryo bwose.

Rutahizamu wa Nigeria witwa Blessing Edoho niwe wafunguye amazamu ku munota wa 12, Asisat Oshoala ashyiramo icya kabiri ku munota wa 21, Desire Oparanozie ukina muri Turukiya atsinda icya gatatu ku munota wa 24, atsinda n’icya kane ku munota wa 31, maze Esther Sunday atsinda igitego cya gatanu mbere yo ujya kuruhuka.

Ibitego 5-0 ikipe y’u Rwanda yari imaze gutsindwa byayiciye intege cyane, dore ko yari imaze no kunanirwa, maze igice cya kabiri Nigerika yakinaga yisanzuye cyane irongera iyipfunyikira ibindi bitego bitatu.

Desire Oparanozie (watsinzemo ibitego bitatu) niwe wazonze abakobwa b'u Rwanda.
Desire Oparanozie (watsinzemo ibitego bitatu) niwe wazonze abakobwa b’u Rwanda.

Igitego cya gatandatu cyatsinzwe na none na Desire Oparanozie ku munota wa 55 aba agwije ibitego bitatu (hat-trick) wenyine, ku munota wa 82 Asisat Oshoala atsinda icya karindwi, ari nacyo cye cya kabiri muri uwo mukino, maze Cecilia Nku atsinda icya munani mbere gato y’uko umukino urangira.

Intsinzi ya Nigeria y’ibitego 12-1 mu mukino yombi yatumye ibona itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia kuva tariki ya 11-25/10/2014, iyo kipe ikazaba ishaka kwegukana igikombe cyayo cya Afurika ku nshuro ya cyenda mu mateka yayo, ikaba ari nayo ifite umuhigo w’ibikombe byinshi.

Ikipe ya Nigeria 'Super Falcons' yahise ibona itike yigikombe cya Afurika.
Ikipe ya Nigeria ’Super Falcons’ yahise ibona itike yigikombe cya Afurika.

Iryo rushanwa kandi rizaba riri no mu rwego rwo gushaka itike y’gikombe cy’isi kizabera muri Canada umwaka utaha, aho amakipe atatu ya mbere muri Afurika azahita ajya mu gikombe cy’isi kizatangira tariki ya 6/6/2015.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka