Mu mukino witezwe n’abafana benshi uba kuri uyu wa Gatandatu,aho APR Fc ihagarariye u Rwanda iza kuba ihura na Yanga ihagarariye Tanzania,mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo,abashinzwe gutegura uyu mukino bamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira.

Mu myanya y’icyubahiro y’imbere (VVIP),kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi,mu myanya y’icyubahiro ya kabiri (VIP) bizaba ari ibihumbi 5000, ahandi hatwikiriye mu ntebe z’umuhondo azaba ari ibihumbi bibiri,naho ahandi hose hasigaye hadatwikiriye azaba ari igihumbi kimwe cy’amanyarwanda.

Biteganijwe ko uyu mukino uzatangira Saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro,naho umukino wo kwishyura ukazaba nyuma y’icyumweru kimwe hagati y’italiki ya 18 na 20/03/2016 muri Tanzania, mu gihe izatsinda izahura na Al Ahly yo mu Misiri.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|