Ibibuga 416 by’umupira w’amaguru bigiye kubakwa mu Rwanda
Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’umuco,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano zayo,mu Rwanda hagiye kubakwa ikibuga muri buri murenge mu rwego rwo gufasha iterambere ry’imikino biturutse mu nzego zo hasi.
Muri uku kwezi kwa Karindwi ubwo hazaba hakorwa umuganda usoza ukwezi, mu Rwanda biteganijwe ko hazatangira igikorwa cyo kubaka ibibuga by’umupira muri buri murenge,aho buri murenge uzagira ikibuga cy’umupira w’amaguru kandi cyujuje ibipimo byemewe.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki ya 02 Nyakanga 2015.

Iki gikorwa kikaba kizagerwaho nyuma y’ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Miniteri y’umuco na Siporo (MINISPOC), Minisiteri y’urubyiruko,ikoranabuhanga n’itumanaho(MYICT),ndetse n’izindi nzego zose zirebwa n’iki gikorwa.
Miinistiri Uwacu yagize ati"Ikibuga kivugwa si ikibuga kimeze nk’icya Stade Amahoro cyangwa Nyamirambo ahubwo ni ikibuga gifite iby’ibanze cyatuma abantu bagikiniramo,tuzabikora dufatanije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Miniteri ifite urubyiruko mu nshingano zayo"
Yakomeje agira ati "Ibi bikorwa turateganya ko bizatangira gukorwa mu muganda w’uku kwezi kwa 7,aho twasabye inzego z’ibanze kuduha ubutaka,urubyiruko narwo rukishaka mo imbaraga,maze tukagira ikibuga kimwe muri buri murenge kandi bifite ibipimo bihagije"

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne, ngo iki gikorwa cyo gushyira ibibuga muri buri murenge yose yo mu Rwanda uko ari 416 nikimara kugerwaho,ubushobozi nibuboneka iyo gahunda izakomeza ibe yagera no ku rwego rw’akagari
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye iyi gahunda,Kandi abantu twize ibya siporo twiteguye gutanga ubumenyi twakuye ku ishuri.
Du n’importe quoi!
Nshimye Ku buryo budasubirwaho iyi gahunda yo kubaka ibibuga. Mboneyeho no gusaba ko hatekerezwa no Ku yindi mikino. urugero nka Handball. Ibibuga byayo ntibisaba byinshi. byaba n’uburyo bwo gukundisha abantu sport ikaba umuco.