Ibibazo amakipe yahuye nabyo uyu mwaka biri mu bihaye APR Fc igikombe-Kayiranga Baptista
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Kayiranga Baptista asanga mu bifashije ikipe ya APR Fc lwegukana igikombe cya Shampiona y’umwaka w’imikino wa 2014/2015 harimo no kuba amakipe atandukanye yaragize ibibazo byo kubura abakinnyi mbere y’uko Shampiona itangira
Mu gihe ikipe ya APR Fc yamaze kwegukana igikombe cya Shampiona y’uyu mwaka, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports we asanga mu by’ukuri ikipe ya APR Fc yari ifite ubushobozi bwo kugitwara, ariko akabona ko no mu byayifashije harimo kuba itarigeze igira bimwe mu bibazo byo gutakaza abakinnyi mu ntangiriro za Shampiona.
Mu ntangiriro za Shampiona y’uyu mwaka w’imikino wa 2014/2015 amakipe atandukanye yagiye agira ibibazo byo gutakaza abakinnyi kubera ikibazo y’ibyangombwa.

Aganira n’itangazamakuru ,Kayiranga Baptista we yemera ko APR fc yari yiteguye bimwe mu bibazo by’abakinnyi ariko agasanga yarungukiye mu kuba amwe mu makipe bahanganiye igikombe yaratakaje bamwe mu bakinnyi bayo.
Kayiranga Baptista yagize ati"Irabikwiye kuko yungukiye kuri bya bibazo by’andi makipe,nta kibazo cyo guhindagura ama lisiti yigeze ihura nacyo nk’uko byagize ingaruka ku makipe nka Rayon Sports na Police Fc"

Ikipe ya Police Fc yatakaje abakinnyi bagera kuri batandatu bahita berekeza mu yandi makipe barimo Sina Jerome(Rayon Sports), Mussa Habimana, Mutuyimana Mussa. Ndaka Fred (AC Leopards). Jimmy Mbaraga na Kipson Atuheire bagiye muri Musanze FC .
Ikipe ya Rayon Sports nayo yatakaje abakinnyi gusa bitajyanye n’impamvu z’ibyangombwa barimo Amiss Cedrick nyuma yo guhanwa na Ferwafa yahise ajya muri Mozambique,Mwiseneza Djamar wagiye muri APR Fc na Kambale Salita Gentil ukinira Kiyovu
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murabambere nkunda amakuruyimikino muduha mujye muduha nayiburayi murakoze
Nikoko Apr Yungukiye Mugutakaza Abakinnyi Muguhindura Ibyangombwa Habaye Akajagari Muri Ferwafa