Huye: Imirimo iri gukorwa kuri sitade Huye izasiga itarangiye neza

Amafaranga yari agenewe kuvugurura sitade Huye si ko yabonetse yose, ku buryo imirimo y’icyiciro cya mbere iri gukorwa izasiga ikibuga cyo gukiniraho n’aho kwicara bareba umupira gusa.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko ubundi hari hagenwe ko sitade izaba ikoze ku buryo inyuma y’aho abantu bicara, uturutse hanze yayo, hamwe hazaba hari amazu ashobora gucururizwamo, ahandi ama salle yo kwifashishwa haba mu nama no mu bindi bikorwa.

Ibyo ariko, hamwe no kubaka andi madarage ashobora kwicarwaho n’abantu bagera ku bihumbi bitanu, ngo bizakorwa mu cyiciro cya kabiri cy’imirimo ijyanye no kubaka iyi sitade.

Uyu muyobozi rero ati “n’ubwo ibyo twahigiye kugeraho mu cyiciro cya mbere cy’ibikorwa byo kubaka iyi sitade bizarangira, ariko dukeneye sitade isa neza, ishobora no kwinjiza amafaranga ku bw’ibyumba n’ama salles bizaba biyirimo umunsi yarangiye neza.”

Aha ni inyuma ya sitade Huye. Meya Muzuka avuga ko igihe cyose hazaba hataratunganywa ngo hakorerwemo nk'uko byateganyijwe, sitade izaba itararangira.
Aha ni inyuma ya sitade Huye. Meya Muzuka avuga ko igihe cyose hazaba hataratunganywa ngo hakorerwemo nk’uko byateganyijwe, sitade izaba itararangira.

Ikindi ngo hafi y’iyi sitade hakenewe parikingi y’imodoka, n’ibindi bibuga nk’iby’umupira w’intoki cyangwa hoteli yajya icumbikirwamo abantu.
Gusa, ngo ahagashyizwe ibi byose hari amazu ya Kaminuza harimo aho radiyo Salus ikorera ndetse n’ahubatse théâtre de verdure.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura sitade Huye nirangira izaba ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi cumi na bitatu.

Umuyobozi w’akarere ka Huye avuga ko bagiye gutangira gushakisha uko ibi bikorwa byose byagerwaho kuko ngo biri mu bizatuma umugi wa Butare urushaho kugaragara neza, mbese ukagira isura ikwiye umugi wa kabiri kuri Kigali koko.

Marie Claire Joyeuse

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IZI NKUTA BAHUU UBU ZIRAKOMEYE ? ABASHUNZWE KUGENZURA MUREBE OTHERWISE IMIRINDI Y ABAFANA YAZATEZA ACCIDENTS UGASANGA IBIBAZO BIRAVUTSE IZI NI NGERO ZAHO BATABYITAYEHO BIGAHITANA BENSHI:
1902 - Ibrox Park, Glasgow
1946 - Burnden Park, Bolton
1992 - Bastia, France
ref:http://www.telegraph.co.uk/sport/football/3003121/Football-stadium-disasters.html
Ngaho meyor nakomereze aho rwose iyo mirimo igenzurwe.

ruta Joe yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka