Hazakenerwa ubufasha bwa FIFA kuko ibikoresho byo kureba niba ibitego byinjiye mu izamu bihenze- Gasingwa Michel
Umunyamabanga w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Gasingwa Michel, avuga ko buryo bubiri bwo kumenya niba igitego cyinjiye mu izamu buzakoreshwa buzagabanya ibibazo biri kugaragara mu mupira.
Gasingwa kandi yemeza ko kuba hazasabwa ibikoresho bihenze bizeye ko FIFA ibafasha bimwe mu bihugu bizaba bifite ubushobozi buke. Ati “hazaba hakoreshwa ibikoresho bihambaye bishyirwa ku mazamu ndetse no ku masaha abasifuzi bazaba bafite.”
Gasingwa Michel asanga kuba harabanje amasuzuma menshi bizaha icyizere abakurikira umupira w’amaguru kuko umusifuzi azajya ahita abyumva mu isaha. Ati “hari ibitego abasifuzi banga byagiyemo ndetse hari n’amashoti yihuta akomeye yidunda mu izamu amaso y’umuntu atabona.”
Bumwe mu buryo bubiri bwo kumenya niba igitego cyinjiye mu izamu buri kugeragezwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) buzatangira gukoreshwa muri Danimark mu mikino ibiri ya shampiyona mu cyumweru gitaha.
Bumwe mu buryo bubiri bwo kumenya niba igitego cyinjiye mu izamu bwitwa GoalRef system yakorewe mu budage na Fraunhofer IIS. Kuri ubu buryo bwa GoalRef hazaterekwa utwuma mu kibuga.
Uburyo bwa kabiri buzakoresha ibyuma bifata amashusho ku mpande z’ikibuga bwatunganijwe n’ikigo cy’abongereza Hawk-Eye.
GoalRef system izageragezwa kuri iki cyumweru tariki 20/05/2012 mu mukino uzahuza Silkeborg IF and SonderjyskE ndetse no kuwa gatatu tariki 23/05/ 2012 ku mukino wa FC Nordsjaelland na AC Horsens.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe gushyira mu bikorwa ubu buhanga bwo kureba igitego, Richard Scudamore, ubuhanga mu kureba igitego bushobora gukoreshwa muri shampiyona ya 2013-2014 mu Bwongoreza (FA).
Si ubwa mbere ubu buryo bugeragezwa kuko bwakoreshejwe mu gikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Perou muri 2005 ndetse no mu gikombe cy’isi cy’amakipe cyabereye mu Buyapani 2007.
Biteganijwe ko akanama mpuzamahanga k’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (IFAB) bazashyikiriza imyanzuro y’amageragezwa yakozwe ahagaragara mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nyuma y’imikino y’igikombe cy’Uburayi.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|