Haruna, Mbuyu, Uzamukunda na Steven nabo bageze i Kigali
Haruna Niyonzima na Gasana Eric ‘Mbuyu Twite’ bakina muri Tanzania, uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Steven Godfroid ukina mu Bubiligi bageze i Kigali mu ijoro rya tariki 18/03/2013 aho baje kwitabira umukino uzahuza u Rwanda na Mali tariki 24/03/2013.
Abo bakinnyi uko ari bane baje bahasanga Kalisa Mao na Daddy Birori bakina muri Congo na Jessy Reindolf ukina mu Bubiligi bo bageze i Kigali ku cyumweru tariki 16/03/2013.
Alfred Ngarambe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (Team manager), yadutangarije ko abandi bakinnyi basigaye bagera i Kigali kuri uyu wa kabiri bagahita basanga bagenzi babo mu myitozo.

Abategerejwe kuri uyu wa kabiri harimo Kapiteni w’Amavubi Olivier Karekezi ukina muri Tuniziya na Edwin Ouon ukina muri Cyprus, naho Salomon Nirisarike akazagera mu Rwanda ku wa kene, kuko we ngo yari akirimo gushaka ibyangombwa by’inzira.
Umutoza Milutin Micho, kuri uyu wa mbere yakoresheje imyitozo abakinnyi bamaze kuhagera bose, yitegura gukina umukino wa gicuti na Libya ku wa gatatu tariki 20/03/2013.

Libya yamaze no kugera mu Rwanda ikaba icumbikiwe kuri Hotel Umubano, izakina n’Amavubi mu rwego rwo kwitegura gukina na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, mu gihe Amavubi yo azaba yitegura gukina na Mali ku cyumweru tariki 24/03/2013.
U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya munani n’inota rimwe gusa, mu gihe Mali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu inganya na Algeria, naho Benin ikaza ku mwanya wa mbere n’amanota ane.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|