Harambee Stars ya Victor Wanyama iguye miswi n’Amavubi mu irushanwa ryo kwibuka
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’Amaguru (Amavubi) yanganije n’Ikipe y’igihugu ya Kenya ubusa ku busa ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo Kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Ku munsi wa mbere w’Irushanwa ryo Kwibuka abakinnyi, abatoza, abafana ndeste n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe y’u Rwanda n’iya Kenya zanganije ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Amavubi:Emery Mvuyekure,Fitina Ombolenga,Eric Rutanga,Rugwiro Herve,Emery Bayisenge,Mugiraneza Jean Baptiste,Niyonzima Haruna(kapiteni),Ndatimana Robert,Iranzi Jean Claude,Tuyisenge Jacques,Sugira Ernest
Kenya:Otieno Ian Abrey,Onyango Brian Mandela,Victor Wanyama Mugubi(Kapiteni),Odhiambo David Owino,Wakanya Stephen,Agay Anthony Akumu,Nzamo Peter Nzuki,Ochieng David,Wetende Allan Wanga,Nyambura Francis Kahata,Baza Charles Odete


Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco na Komite Olempike y’u Rwanda mu rwego rwo kwibuka abakinnyi, abatoza, abafana ndeste n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Imikino iteganijwe kuri iki cyumweru
Kenya vs South Sudan (Amahoro, 13.00)
Rwanda vs Tanzania (Amahoro, 15.30)
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|