“Gutsindwa na Libya byahaye Amavubi isomo” - umutoza wungirije

Umutoza w’Amavubi wungirije, Eric Nshimiyimana, avuga ko kuba Amavubi yaratsinzwe na Libya mu mikino wa gicuti bakiniye muri Tuniziya, byabahaye isomo ryo gukomeza kwitegura neza Algeria, kuko Libya ikina kimwe nabo.

Amavubi amaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cya Tuniziya, aho arimo kwitegura umukino azakina na Algeria mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Aho muri Tuniziya, u Rwanda rwahakiniye umukino wa gucuti na Libya, ku wa gatatu tariki 23/05/2012, maze Libya itsinda ibitego 2 ku busa. Gutsindwa uyu mukino ngo ntabwo ari ibintu bibi, ahubwo byatumye Amavubi abona ahari amakosa kugirango babashe kuyakosora mbere y’uko bakina umukino nyirizina na Algeria nk’uko twabitangarijwe na Eric Nshimiyimana, umutoza wungirije mu Mavubi.

Yagize ati “Nubwo gutsindwa buri gihe biba atari byiza, ariko hari n’ibyiza twakuye muri uwo mukino. Nk’ubu byatumye tumenya neza uko Libya ikina, kandi ikina umupira usa neza n’uwa Algeria, ku buryo byadufashije cyane”.

Nshimiyimana kandi avuga ko bahisemo gukina n’amakipe y’Abarabu kuko bakina umukino wenda gusa. Amavubi agiye gukurikizaho umukino wundi wa gicuti na Tuniziya ikomeye ndetse kurenza Libya, kandi amakosa yakozwe ku mukino wa Libya ngo bamaze kuyakosora kuburyo bumva bashobora kwitwara neza imbere ya Tunisiya.

Kuri uyu wa gatanu, ikipe y’u Rwanda irava i Tunis yerekeza mu mujyi uzaberamo umukino wa gicuti na Tuniziya ku cyumweru tariki 27/5/201 i saa moya z’umugoroba za Kigali.

Kugeza ubu, ngo ikipe y’igihugu imeze neza uretse imvune ya Mbuyu Twite na Emery Bayisenge bagiriye mu myitozo ariko ntizikanganye cyane, bakaba bagomba kuzakina umukino wa Algeria nta kibazo.

U Rwanda ruzakina na Algeria ku wa gatandatu tariki 02/06/2012 i Alger, rukazakurikizaho umukino wa Benin uzabera i Kigali tariki 10/6/2012, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya Brazil muri 2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka