“Guteza imbere siporo ni ugushyigikira umubano mwiza mu bantu”- Umuyobozi wa Karongi

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko guteza imbere siporo n’imyidagaduro ari inzira nziza yo kugeza abantu ku mubano mwiza urangwa n’ubusabane kandi bakagira ubuzima bwiza butuma bakorana umurava muri byose.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard yabitangaje kuwa gatandatu (10/03/2012) nyuma y’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje ikipe yitwa Ruburikinya yo mu murenge wa Rubengera Kayumba abereye perezida, na Kivu Watt FC ikuriwe na Ndagije Aimable, umuyobozi wa EWSA ishami rya Karongi.

Nyuma y’uwo mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya ETO Kibuye ukarangira amakipe yombi anganya (2-2), abakinnyi na bamwe mu bafana bakoze ubusabane, abayobozi bayo bahuriza ku ijambo rimwe bavuga ko nubwo bakinnye ari amakipe abili, intego yari imwe.

Guhura nk’Abanyakarongi, bakidagadura kandi bakanahuza intumbero; ibyo Abanyakarongi bakunze kuvuga mu cyongereza bati: One Vision, One Mission, One Team.

Ikipe ya Ruburikinya igiye gutsinda Kivu Watt FC
Ikipe ya Ruburikinya igiye gutsinda Kivu Watt FC

“Iyo abantu bafata umwanya bagakora siporo bakanidagadura bituma bamenyana, bagasabana, bagatera umugongo amatiku ahubwo ugasanga n’umuntu abasha kuboneraho umwanya wo kuganira na mugenzi we ku kibazo runaka yari yaraburiye umuti”; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Karongi yakomeje abisobanura.

Perezida wa Kivu Watt FC akaba n’umuyobozi wa EWSA ishami rya Karongi, Ndagije Aimable, nawe yunze mu ry’umuyobozi w’akarere agira ati “Birababaje kubona Abanyakigali bamanuka bakaza Karongi muri weekend kuruhuka no kwidagadura ku Kivu, ariko twe Abanyakarongi ugasanga nta muntu n’umwe usigaye hano twigiriye i Kigali muri weekend! Kuki tutajya dutegura imikino n’indi myidagaduro itandukanye hano ku Kibuye hanyuma abava Kigali bakaza bataje ku Kivu gusa ahubwo bakaza no kureba ruhago yacu?.”

Mu muhango wo kwakira no gushima amakipe yombi uburyo yagaragaje umukino mwiza kandi wo mu rwego rwo hejuru, banaganiriye ku ngamba zo kozongera kubyutsa ikipe y’umupira w’amaguru ya Karongi, nyuma y’uko iyahozeho isenyutse mu mwaka wa 2010.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko bizasaba uruhare rw’abaterankunga kugira ngo akarere kabe kakubakirwa indi stade isimbura stade Gatwaro yari ishaje cyane ikaza gusenywa kugira ngo hagurirwe ibitaro bya Kibuye.

Nk’umuyobozi Karongi akaba na Perezida wa Ruburikinya, ikipe y’umurenge wa Rubengera, Kayumba yiyemeje gushyiraho ibikombe bibili bizahatanirwa n’amakipe yombi (Ruburikinya & Kivu Watt FC) kugira ngo akarere karusheho guteza imbere umukino wa ruhago.

Igikombe cya mbere kizajya gihatanirwa ku munsi w’umurimo tariki ya 1/05 buri mwaka, icya kabili gikinirwe ku munsi wo kwibohora kuya 04/07 buri mwaka. Mayor Kayumba yanateye inkunga y’imyenda ikipe ya Kivu Watt FC mu rwego rwo kuyishyigikira dore ko imaze ukwezi kumwe gusa ivutse.

Ndagije Aimable, Perezida wa Kivu Watt FC akana n'umuyobozi wa EWSA Karongi
Ndagije Aimable, Perezida wa Kivu Watt FC akana n’umuyobozi wa EWSA Karongi

Ushinzwe ingabo mu karere ka Karongi, Colonel Ruzibiza Eugene, nawe urangwa no gukunda siporo, cyane cyane umupira w’amaguru akaba n’umukunzi wa Ruburikinya by’umwihariko, yatanze impano y’imipira yo gukina ibiri kuri buri kipe, anagenera ishuli rya ETO Kibuye imipira 2 ya basketball kubera inkunga ryabateye ribatiza ikibuga cyo gukiniraho no gukoreraho imyitozo.

Colonel Ruzibiza ati: “mujye mukunda football kandi mwibuke ko ikinwa n’umuntu ufite umwuka kuko n’umupira muba mukina uba urimo umwuka. Mudafite umwuka rero umupira wajya widunda ukabasiga, n’umupira utarimo umwuka, mwajya muwutera ntuve aho uri. Mugomba kwidunda n’umupira ikidunda”.

Umukunzi n'umuterankunga wa Ruburikinya, Colonel Ruzibiza Eugene (hagati) agira inama abakinnyi
Umukunzi n’umuterankunga wa Ruburikinya, Colonel Ruzibiza Eugene (hagati) agira inama abakinnyi

Muri ibi bihe, akarere ka Karongi kahagurukiye guteza imbere siporo n’imyidagaduro kuko ari imwe mu nzira zihuriza abantu hamwe bakagira ibitekerezo byubaka, kandi n’umubiri wabo ukaboneraho kugubwa neza, aka rya zina ry’ikipe y’umurenge wa Rubengera Ruburikinya.

GASANA Marcellin

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane kubona abayobozi bazi kdi bashyira imbere siporo kuko ari imwe mu nzira nziza zo kuruhura umutwe n umubiri ndetse no gusabana
conglaturations to all Karongi leaders and citizens
ubutaha natwe tutahaba ni ukazadutumira tukamanuka gutanga umusanzu wacu kdi ntibibe foot gusa noneho naza volleyball basket na beach volley dore ko dufite n umucanga mwiza.......

Jado yanditse ku itariki ya: 12-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka